• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Nyuma yo gusoma isengesho rya Angélus kuri iki Cyumweru, Papa Léon XIV yahamagariye abantu bose gusengera no kugaragaza ubufatanye ku baturage bo muri Afurika bahuye n’ibibazo bikomeye. Yibanze cyane ku burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ihohoterwa ryitwaje intwaro ryatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bahunga igihugu cyabo, bagana cyane cyane mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi n’ Rwanda

« Ndifuza kwibutsa by’umwihariko ingorane zikomeye abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo bahura nazo, bahatiwe kuva mu gihugu cyabo kubera ihohoterwa kandi bakaba bahanganye n’ikibazo gikomeye cy’ubutabazi bw’abantu », niko Papa yatangaje ubwo yasengeraga ku kibuga cya Mutagatifu Petero i Vatican.

Yagize ati “ Imibereho y’abaturage muri ako karere ikomeje kuba mibi cyane. Imiryango myinshi iba mu makambi y’impunzi, aho kubona ibiribwa, amazi meza n’ubuvuzi bigoye cyane. Hari kandi ibyago byo kwandura indwara, zirimo kolera, mu gihe ibihe bidasanzwe by’ikirere, nko inkangu iherutse kwica byibuze abantu 18, bikomeje kongera uburemere bw’ibibazo abaturage barimo.

Papa Léon XIV yanagaragaje ko yifatanyije n’abahitanwe n’imvura nyinshi n’imyuzure byibasiye mu minsi ishize ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika. Ibihugu nka Afurika y’Epfo, Mozambique na Zimbabwe byibasiwe cyane, aho abantu barenga ijana bapfuye, imidugudu n’imijyi myinshi igatwarwa n’amazi.

« Ndasengera abantu bose bagizweho ingaruka: abapfuye, abimuwe mu byabo n’abari mu bikorwa byo gutabara », Papa yakomeje abivuga, asaba impande zose gushyira imbere ibiganiro n’ubwiyunge mu bice birimo amakimbirane.

Papa Léon XIV yatangaje kandi ko ateganya gusura Afurika mu minsi iri imbere, aho azanyura muri Angola. Yanagaragaje ko yifuza no gusura Algeria, bikazaba ari urugendo rwe rwa mbere ku mugabane wa Afurika nyuma yahoo atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika .

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments