Nyuma yo
gusoma isengesho rya Angélus kuri iki
Cyumweru, Papa Léon XIV
yahamagariye abantu bose gusengera no kugaragaza ubufatanye ku baturage bo muri Afurika bahuye n’ibibazo bikomeye. Yibanze
cyane ku burasirazuba bwa Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ihohoterwa ryitwaje intwaro ryatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bahunga igihugu
cyabo, bagana cyane
cyane mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi n’ Rwanda
«
Ndifuza kwibutsa by’umwihariko ingorane zikomeye abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo
bahura nazo, bahatiwe kuva mu gihugu cyabo kubera ihohoterwa kandi bakaba
bahanganye n’ikibazo gikomeye cy’ubutabazi bw’abantu », niko Papa yatangaje ubwo
yasengeraga ku kibuga cya Mutagatifu Petero
i Vatican.
Yagize
ati “ Imibereho y’abaturage muri ako karere ikomeje kuba mibi cyane. Imiryango
myinshi iba mu makambi
y’impunzi, aho
kubona ibiribwa, amazi meza n’ubuvuzi bigoye cyane. Hari kandi ibyago byo kwandura indwara, zirimo kolera, mu gihe ibihe
bidasanzwe by’ikirere, nko inkangu iherutse kwica byibuze abantu 18, bikomeje kongera uburemere bw’ibibazo
abaturage barimo.
Papa Léon XIV yanagaragaje ko yifatanyije n’abahitanwe n’imvura nyinshi n’imyuzure byibasiye mu minsi ishize ibihugu byo mu majyepfo ya
Afurika. Ibihugu nka Afurika y’Epfo, Mozambique na Zimbabwe byibasiwe cyane,
aho abantu barenga ijana
bapfuye, imidugudu n’imijyi myinshi igatwarwa n’amazi.
« Ndasengera abantu bose bagizweho ingaruka: abapfuye,
abimuwe mu byabo n’abari mu bikorwa byo gutabara », Papa yakomeje abivuga,
asaba impande zose gushyira imbere ibiganiro n’ubwiyunge mu bice birimo
amakimbirane.
Papa Léon XIV yatangaje kandi ko ateganya gusura Afurika mu minsi iri
imbere, aho azanyura
muri Angola. Yanagaragaje ko yifuza no gusura Algeria, bikazaba
ari urugendo rwe rwa mbere ku
mugabane wa Afurika nyuma yahoo atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika .