Umugabo wo mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kinyinya, witwa Nzanzemahoro Claver yafatiwe mu cyuho umugore we witwa Nyirangirimana Sarah uri mu kigero cy'imyaka 45 y'amavuko, ari gusambana n'umwalimu umwigisha imodoka.
Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, mu Mudugudu wa Giheka, mu Kagari ka Kagugu, mu Murenge, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Abatutage batuye muri aka gace bavuga atari ubwa mbere bamubonanye n'uwo mugabo yaje kumusambanyiriza mu nzu afite mu Mudugudu wa Giheka, bagakeka ko yari asanzwe ari we mugore.
Umwe yagize ati:"Ni umugore wafashwe aca inyuma umugabo we, umugabo n'uwo mugore ntabwo basanzwe batuye hano ariko umugabo usanzwe yigisha imodoka ahafite inzu."
Undi muturage yakomeje avuga ko uwo mugore yavuye mu rugo, umugabo amugenda rurono kugira ngo amenye aho agiye kuko yari asanzwe amukeka hanyuma amufatana n'undi mugabo yinjiye muri iyo nzu.
Aba baturage bavuga ko uwo mugabo n'umugore bamaze kumenya ko ibyabo byamenyekanye gukingura, maze umugabo we yari ari guca inyuma ahamagara inzego z'ubuyobozi ari nako inteko y'abantu benshi yari yahateraniye.
Umwe ati:"Umugabo yaje asanga bameze kwinjira mu nzu banga gukingura bari kwikorera icyabazanye, yicara hanze ategereza ko basohoka araheba niko guhamagara inzego z'umutekano mangingo aya ntibarakingura."
Mu burakari bwinshi Nzanzemahoro Claver wafashe umugore we amuca inyuma avuga ko mwalimu Eduard yamuhemukiye kuko yamumuhaye ngo amwigishe imodoka aho kumwigisha akamuca inyuma.
Abatutage basaba ko uwo mugabo n'umugore fashwe bahanwa by'intangarugero kugira ngo bitange n'isomo ku bandi.
Umushoferi witwa Musabyimana Eduard na Nyirangirimana Sarah bafashwe basambanira mu Murenge wa Kinyinya, bombi basanzwe batiye mu Murenge wa Nduba, mu Karere ka Gasabo.
Ikibazo cyo gucana inyuma hagati y'abashakanye kimaze gufata indi ntera kuko mu Cyumweru gishize umugabo utuye mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kicukiro, yafatiye umugore we muri Lodge iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aryamanye n’undi mugabo.
Ni mu gihe kandi ku wa 03 Mutarama 2026, umugabo wo mu Karere ka Rwamagana, yafatiye muri lodge umugore we usanzwe uyobora ishuri ribanza rya Duha mu Murenge wa Musha ari kumwe n’umushoferi w’imodoka y’akarere ka Rwamagana bikekwa ko bari bari gusambana.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, ryasohotse mu igazeti ya leta yo ku wa Kane, tariki ya 27 Nzeri, ingingo yaryo 136 yerekeye ubusambanyi, uko buhanwa n’uko bukurikiranwa, ivuga ko umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha.