Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda NUP Robert Kyagulanyi Ssentamu yatangaje ko igisirikare cyashinze ibirindiro ku rugo rwe bikomeje kubangamira umutekano w’umuryango we, mu gihe akomeje gutotezwa no guterwa ubwoba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.
Mu itangazo
yashyize hanze, yavuze ko mu ijoro ryakeye, mu gihe umuhungu wa Museveni
yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko azamwica ndetse yishimira ko abantu 22 bashyigikiye
ishyaka rye bishwe ,(nyamara avuga ko mu by’ukuri abarenga 100 bamaze kwicwa
kuva mu cyumweru gishize), abasirikare bari mu rugo rwe bongeye gukora ibikorwa
byo kumutoteza.
Yagize ati: “Abasirikare bashinze ibirindiro ku rugo rwanjye bongeye
gukubita ku nzugi z’inzu yanjye, baririmba amagambo ateye isoni, basaba abari
mu nzu gusohoka niba koko ari abagabo.”
Abari mu
rugo rwe batangaje ko abo basirikare basaga nk’abasinze, bikaba byarushijeho
gutera ubwoba n’impungenge ku mutekano w’abari mu nzu.
Bobi wine yavuze ko umugore we n’abandi bari mu rugo
badatekanye na gato , kuko igisirikare cyabujije ko ibiryo n’ibindi bikenerwa
byinjira mu rugo.
Yongeyeho ko
abasirikare baciye ingufuri z’amarembo, bazisimbuza iminyururu, bityo bagafunga
urugo rwe mu buryo bwuzuye.
Ati:“Abantu
banjye barimo gusonza. Ntibatekanye. Ibi ni ibikorwa by’iterabwoba n’ihohoterwa
rikorerwa umuryango wanjye.”
Yakomeje yasabye ko icyo igisirikare
cyavanwa ku rugo rwe byihuse, avuga ko kuba abasirikare barimo mu rugo rwe
binyuranyije n’amategeko kandi bishyira mu kaga ubuzima bw’umugore we n’abandi
bari kumwe na we.
Yasoje
atanga ubutumwa bukomeye agira ati:Mureke
Uganda ibe mu mahoro .
Ibi bibaye
mu gihe umwuka wa politiki muri Uganda ukomeje kuba mubi, aho abatavuga rumwe
n’ubutegetsi bakomeje gutangaza ko bari gutotezwa, gufungwa no kwicwa, ibintu
bituma umutekano n’uburenganzira bwa muntu bikomeza kugibwaho impaka zikomeye
mu gihugu.
Like This Post? Related Posts