• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda NUP Robert  Kyagulanyi  Ssentamu yatangaje ko igisirikare cyashinze ibirindiro ku rugo rwe bikomeje kubangamira umutekano w’umuryango we, mu gihe akomeje gutotezwa no guterwa ubwoba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.

Mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko mu ijoro ryakeye, mu gihe umuhungu wa Museveni yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko azamwica ndetse yishimira ko abantu 22 bashyigikiye ishyaka rye bishwe ,(nyamara avuga ko mu by’ukuri abarenga 100 bamaze kwicwa kuva mu cyumweru gishize), abasirikare bari mu rugo rwe bongeye gukora ibikorwa byo kumutoteza.

Yagize ati: “Abasirikare  bashinze ibirindiro ku rugo rwanjye bongeye gukubita ku nzugi z’inzu yanjye, baririmba amagambo ateye isoni, basaba abari mu nzu gusohoka niba koko ari abagabo.”

Abari mu rugo rwe batangaje ko abo basirikare basaga nk’abasinze, bikaba byarushijeho gutera ubwoba n’impungenge ku mutekano w’abari mu nzu.

Bobi wine  yavuze ko umugore we n’abandi bari mu rugo badatekanye na gato , kuko igisirikare cyabujije ko ibiryo n’ibindi bikenerwa byinjira mu rugo.

Yongeyeho ko abasirikare baciye ingufuri z’amarembo, bazisimbuza iminyururu, bityo bagafunga urugo rwe mu buryo bwuzuye.

Ati:“Abantu banjye barimo gusonza. Ntibatekanye. Ibi ni ibikorwa by’iterabwoba n’ihohoterwa rikorerwa umuryango wanjye.”

Yakomeje  yasabye ko  icyo  igisirikare cyavanwa ku rugo rwe byihuse, avuga ko kuba abasirikare barimo mu rugo rwe binyuranyije n’amategeko kandi bishyira mu kaga ubuzima bw’umugore we n’abandi bari kumwe na we.

Yasoje atanga ubutumwa bukomeye agira ati:Mureke  Uganda ibe mu mahoro .

Ibi bibaye mu gihe umwuka wa politiki muri Uganda ukomeje kuba mubi, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje gutangaza ko bari gutotezwa, gufungwa no kwicwa, ibintu bituma umutekano n’uburenganzira bwa muntu bikomeza kugibwaho impaka zikomeye mu gihugu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments