Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi, umwarimu wo muri kaminuza, ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga.
Bikubiye mu itangazo
RIB yashyize kuri X mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2026.
RIB yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe
bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu
mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga.
Ubu uyu mwarimu ufite impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, afungiwe
kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge. Dosiye ye yamaze
koherezwa mu Bushinjacyaha.
Mu itangazo uru rwego rwakomeje ruti “RIB iributsa abantu bose
ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw’ejo
hazaza, bigira ingaruka ku muryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri
rusange.”
RIB yihanangirije uwo ari we wese usambanya umwana ko ibyo
bikorwa bitihanganirwa kandi inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga
n’ibindi bintu bitandukanye, bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa
ishimishamubiri bibicira ubuzima.
Ikibazo cyo gusambanya abana giteye inkeke mu Rwanda. Muri
Gashyantare 2025 Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana
Consolée, yatangaje ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka
wa 2024.
Imibare igaragaza ko mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu
2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe
mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.
Icyaha cyo gusambanya umwana giteganwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023 rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya igifungo kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 k’ugihamijwe.
Like This Post? Related Posts