Gen Muhoozi Kainerugaba umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda yasabye umunyapolitiki w’ishyaka rya NUP Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine kwishyikiriza inzego z’umutekano z’igihugu.
Ibi Gen Muhoozi yabinyujije ku rubga rwe rwa
X ku mugoroba wo kuri
uyu wa mbere tariki ya 19
Mutarama 2026.
Mu butumwa
butandukanye yagiye yandika mu bihe
bitandukanye yakomeje guha Bobi Wine uherutse gutsindwa mu matora y’Umukuru w;igihugu yatsinzwe na Se
Yoweri kaguta Museveni wagize amajwi 71% mu gihe Bobi Wine
we yagize 24,72%
Umugaba
Mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’umujyanama wa Se Perezida Yoweri
Kagutta Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba,
yatangiye yandika ubutumwa avuga ko ahaye amasaha 48 Bobi Wine akaba
yishyikirije polisi.
Gen Muhoozi yanditse ati “Kuri Kabobi [Izina yita Bobi Wine] umuhombyi w’ibihe byose, muhaye amasaha 48 yo kuba yishyikirije Polisi.”
Bobi Wine amaze igihe avuga ko yahunze iwe mu rugo akajya ahantu yizeye umutekano we.
Mu bundi butumwa, Gen Muhoozi yanditse ko kuva mu cyumweru cyashize bishe ibyihebe 22 byo mu ishyaka rya NUP risanzwe riyoborwa na Bobi Wine.
Ati “Ndasenga ngo uwa 23 azabe Kabobi.”Yakomeje yandika ko ikintu cya mbere azakura kuri ‘Kabobi’ ari ubugabo bwe.
Robert
Kyagulanyi nawe kuri X yasubije Muhoozi ko ‘azagaragara igihe azabishakira’,
ubundi “we na se bamukorere icyo bashaka.”
Kuva uyu munyapolitiki wamenyekanye cyane ubwo yari umuhanzi yakwinjira mu nteko ishinga amategeko mu mwaka wa 2017 ubwo yari umudepite uhagarariye agace ka Kyandondo y’iburasirazuba yakomeje kwibasirwa n'inzego zikomeye za Guverinoma harimo Igipolisi n'igisirikare .
Icyo gihe nyuma y’imyaka mike muri 2020 yatanze Kandidatire yo guhatana mu matora yabaye muri Mutarama 2021 icyo gihe nabwo yari ahanganye na Perezida Museveni kuva icyo aba bagabo bombi ntibarebana neza .
Like This Post? Related Posts