• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Gen  Muhoozi Kainerugaba umugaba Mukuru w’ingabo  za  Uganda  yasabye  umunyapolitiki  w’ishyaka  rya NUP  Robert  Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine kwishyikiriza inzego z’umutekano z’igihugu.

Ibi  Gen Muhoozi yabinyujije ku rubga rwe rwa X  ku mugoroba wo  kuri  uyu wa mbere  tariki ya 19 Mutarama 2026.

Mu butumwa butandukanye  yagiye yandika mu bihe bitandukanye  yakomeje guha  Bobi Wine uherutse gutsindwa mu matora  y’Umukuru w;igihugu yatsinzwe na Se Yoweri  kaguta Museveni wagize  amajwi 71% mu gihe  Bobi Wine  we yagize 24,72%

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’umujyanama wa Se Perezida Yoweri Kagutta Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangiye yandika ubutumwa avuga ko ahaye amasaha 48 Bobi Wine akaba yishyikirije polisi.

 Gen Muhoozi yanditse ati “Kuri Kabobi [Izina yita Bobi Wine] umuhombyi w’ibihe byose, muhaye amasaha 48 yo kuba yishyikirije Polisi.”

 Bobi Wine amaze igihe avuga ko yahunze iwe mu rugo akajya ahantu yizeye umutekano we.

 Mu bundi butumwa, Gen Muhoozi yanditse ko kuva mu cyumweru cyashize bishe ibyihebe 22 byo mu ishyaka rya NUP risanzwe riyoborwa na Bobi Wine.

Ati “Ndasenga ngo uwa 23 azabe Kabobi.”Yakomeje yandika ko ikintu cya mbere azakura kuri ‘Kabobi’ ari ubugabo bwe.

Robert Kyagulanyi nawe kuri X yasubije Muhoozi ko ‘azagaragara igihe azabishakira’, ubundi “we na se bamukorere icyo bashaka.”

 Kuva  uyu munyapolitiki wamenyekanye cyane ubwo yari umuhanzi   yakwinjira mu nteko ishinga amategeko  mu mwaka wa  2017 ubwo yari umudepite  uhagarariye agace ka  Kyandondo  y’iburasirazuba yakomeje kwibasirwa n'inzego zikomeye za Guverinoma harimo Igipolisi n'igisirikare .

 Icyo gihe  nyuma y’imyaka  mike muri  2020 yatanze  Kandidatire yo guhatana mu matora yabaye muri  Mutarama 2021 icyo gihe nabwo yari ahanganye na Perezida Museveni kuva icyo aba bagabo bombi ntibarebana neza .

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments