• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko nyuma y'uko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli bizamutse hari bamwe mu batwara abagenzi mu buryo bwa rusange bazamuye ibiciro kandi bitemewe bityo abakabakaba 100 bakaba bamaze kubihanirwa.

Mu butumwa uru rwego rwashyize ku rubuga rwarwo rwa X rwahoze rwitwa Twitter, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2026, rwagize ruti:"Nyuma yo gutangaza ibiciro bishya by’ingendo, RURA iri gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ryabyo mu gihugu hose. Abatwara abagenzi bagaragaweho guhenda abagenzi  barahanwa (abagera hafi 100 bamaze guhanwa)."

RURA yakomeje ivuga ko isaba abatwara abagenzi kumanika ibiciro aho abagenzi bategera imodoka mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ndetse inasaba abagenzi gutanga amakuru ku barenze kuri ayo mabwiriza.

Yagize iti:"Turakomeza kubasaba kubahiriza no kumanika ibiciro aho abagenzi bategera no mu modoka. Abagenzi barasabwa gukomeza gutanga amakuru kuri 2222, imbuga nkoranyambaga cyangwa info@rura.rw."

Nyuma y'uko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bizamukiye nk'uko byatangiye gukoreshwa uyu munsi, aho litiro ya lisansi yageze kuri  2.938 Frw. Yiyongereyeho 635 Frw ivuye kuri 2303 Frw. Mu gihe Litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw. Ibyo byatumye hari n'ibicuruzwa byazamutse nk'uko byagiye bitangazwa.

Hari n'abagaragarije RURA iki kibazo babinyujije ku rubuga rwa X. Mugusubiza iki kibazo yagize iti:"Tubashimiye ibitekerezo mwagaragaje. RURA ishinzwe kugenzura ibiciro n’ireme rya serivisi mu nzego igenzura zirimo ingufu, itumanaho n’ubwikorezi n’izindi, aho ibiciro bishyirwaho cyangwa bikagenzurwa hashingiwe ku mabwiriza ariho."

RURA yakomeje igira iti:"By’umwihariko, RURA ikomeje kongera imbaraga mu bugenzuzi bw’iyubahirizwa ry’ibiciro ishyiraho, n’ubukangurambaga bugamije kunoza ireme rya serivisi igenzura no kurengera abazikoresha, kugira ngo serivisi zitangwa zirusheho kuba nziza."

Intambara ishyamiranyije Iran, Amerika na Israel yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, yatumye umuhora wa Hormuz unyuramo 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi ufungwa na Iran.

Ibyo byatumye ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli bizamuka cyane ku isoko Mpuzamahanga aho akagunguru kamwe kavuye ku $77 kagera $119. 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments