Mu mwaka wa 2025, abantu 921 bashyingiwe mu mategeko mu Rwanda bataruzuza imyaka 21 y’amavuko, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), muri raporo yacyo yitwa Rwanda Vital Statistics Report 2025.
Iyi
raporo igaragaza ko muri uwo mwaka habayeho imiryango mishya 50.256
yashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko. Nubwo itegeko rigenga abantu
n’umuryango ryo mu 2024, ingingo ya 197, riteganya ko imyaka ntarengwa yo
gushyingirwa ari 21, rinemera ko umuntu ufite nibura imyaka 18 ashobora
gushyingirwa ku mpamvu zumvikana, abisabye mu nyandiko ku mwanditsi
w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere.
Mu
mibare yatanzwe, hagaragajwe ko abasore 73 gusa ari bo bashyingiwe bafite munsi
y’imyaka 21, mu gihe abakobwa bari 848, bigaragaza ko abakobwa ari bo benshi
cyane bashyingirwa bakiri bato.
Ku
bafite hagati y’imyaka 21 na 24, abasore bashyingiwe ni 7.117, naho abakobwa ni
17.761. Mu cyiciro cy’imyaka 25–29, abasore ni 17.059, abakobwa bakaba 16.678.
Abafite imyaka 30–34 bashyingiwe bagizwe n’abasore 13.068 n’abakobwa 7.598.
Mu
cyiciro cy’imyaka 35–39, abagabo bashyingiwe ni 6.456 mu gihe abagore ari
3.955. Ku bafite imyaka 40 kuzamura, abagabo bashatse ni 6.483 naho abagore ni
3.418.
Isesengura
ry’iyi mibare rigaragaza ko abakobwa bari munsi y’imyaka 25 bashyingirwa ari
benshi cyane ugereranyije n’abahungu, mu gihe ku bafite hejuru y’imyaka 25,
abagabo ari bo benshi bashyingirwa kurusha abagore.
Ku
bijyanye n’uturere, utwashyingiwemo imiryango myinshi (irenga 2.000) ni Gasabo,
Gicumbi, Nyarugenge, Kicukiro, Musanze, Muhanga, Rubavu na Nyamasheke. Mu gihe
uturere twagaragayemo imiryango mike (itarenga 1.000) ari Nyanza, Gisagara na
Ngoma.