• Amakuru / MU-RWANDA


Filimi mbarankuru yihariye ku ngagi zo mu Birunga byo mu Rwanda yatangiye kuboneka kuri Netflix guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2026, ikaba ari indi ntambwe ikomeye mu kumenyekanisha ku isi ubwiza bw’inyamaswa z’u Rwanda n’ingamba zo kuzirengera.

Iyi filimi yitwa A Gorilla Story: Told by David Attenborough, yakozwe na Silverback Films ku bufatanye na Appian Way Productions, sosiyete yashinzwe n’umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio, ndetse ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) hamwe na Dian Fossey Gorilla Fund.

Iyi filimi yakozwe mu gihe kirekire, igamije gutanga ishusho yimbitse ku mibereho y’ingagi zo mu misozi miremire y’u Rwanda. Igaragaza uburyo zibaho mu matsinda (families), uko zitunganije imibereho yazo, imyitwarire yazo ya buri munsi, ndetse n’inkomoko yazo. Inkuru yibanda cyane ku muryango w’ingagi uzwi nka Pablo, igakurikirana ubuzima bwawo n’imibanire yawo mu buryo bushishikaje.

Uwara iyi nkuru ni David Attenborough, umwe mu bantu bazwi cyane ku isi mu gukora filimi mbarankuru ku bidukikije. N’ubwo afite imyaka 99, yongeye gusura u Rwanda mu rwego rwo gutanga umusanzu muri iyi filimi, ashingiye ku mubano amaze imyaka myinshi afitanye n’ingagi zo mu Birunga. Uyu mubano watangiye mu 1978 ubwo yasuraga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, akahabonera ingagi ya Pablo ikiri nto.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Irène Murerwa, ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yagaragaje ko iyi filimi ari amahirwe akomeye yo gusangiza isi inkuru y’ingagi mu buryo bugaragaza ubumenyi n’imbaraga zishyirwa mu kuzirengera. Yashimangiye ko u Rwanda rwashyize imbaraga zikomeye mu myaka irenga 20 ishize, mu kubungabunga ingagi no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.

Muri rusange, iyi filimi ntabwo ari iyo kwidagadura gusa, ahubwo ni igikoresho gikomeye cyo kwigisha no gukangurira isi yose akamaro ko kurengera ibidukikije, cyane cyane ingagi zo mu Birunga, zimaze kuba kimwe mu bimenyetso by’ingenzi by’ubukerarugendo bw’u Rwanda.


Iyo filimi mbarankuru ivugwa na David David Attenborough ubu uri hafi kuzuza imyaka 100 iratangira kuboneka uyu munsi kuri Netflix


David Attenborough ubwo yari mu birunga Rwanda akora ikiganiro Life on Earth mu 1978


Filimi mbarankuru ku ngagi zo mu Birunga by’u Rwanda yatangiye kugaragara kuri Netflix

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments