Nyuma y'uko ku wa 13 Mutarama 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategetse ko
Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan,
afungurwa by’agateganyo kubera ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha
akurikiranyweho. Ubu yamaze kweguzwa ku nshingano ze.
Urubanza rwe rwari rwabereye mu muhezo,
Ubushinjacyaha bwasaba ko yafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza
rigikomeje, we agasaba ko yarenganurwa kuko ibyaha akekwaho ntabyo yakoze.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha
bibiri birimo icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Sheikh Bahame yahakanye ibyaha
akurikiranyweho, ndetse anahakana ko nta mukobwa yigeze asambanya akaburana
asaba ko yarenganurwa.
Yavuze ko ibyo aregwa ari ibyo bamuhimbiye,
avuga ko adashobora gusambanyiriza umuntu mu biro kandi bihora bikinguye.
Kuri BC (umwe mu bakobwa bamushinja) Bahame
yemeye ko baryamanye ndetse ko yagiye amuha amafaranga, ariko ko byabayeho uwo
mukobwa yaravuye i Gitagata bityo ko nta bubasha yari akimufiteho ko ari nk’uko
yaryamana n’undi muntu wese bahura.
Kuri ubu hari amakuru avuga ko ubwo Sheikh
Bahame Hassan, yiteguraga kujya mu kazi kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19
Mutarama 2026, nk'uko amategeko abimwemerera yatunguwe no gusabwa kujya ku
Kibuye (mu Karere ka Karongi) ku biro by'Ikigo cy'Igihugu cy'Igororamuco (NRS)
akandika yegura ku nshingano ze.
Bahame yasabwe kwegura mu gihe yaburaga
ukwezi kumwe kugira ngo yuzuze imyaka 65 imwemerera kujya mu kiruhuko
cy'izabukuru nk'uko itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ribiteganya.
Amakuru ava mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata
yayoboraga avuga ko ubwo yarekurwaga muri icyo Kigo abo yari ashinzwe kugorora
babyinnye intsinzi bishimira ko yarekuwe. Ibintu byibajijweho byinshi
hashingiwe ku byaha yari akurikiranyweho.
Hari amakuru avuga ko Bahame Hassan yatezwe
imitego kuva mu mwaka wa 2022, ariko na we muri iyo mitego yatezwe irimo
n'umukobwa byaje kurangira awuguyemo maze aryamana na we nk'uko
yabyemereye urukiko.
Ku wa 22 Ukuboza 2025, Urwego rw'Igihugu
rw'Ubugenzacyaha (RIB), ni bwo rwatangaje ko rwataye muri yombi Bahame Hassan,
wari Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata ukekwaho gukora
icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba
cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu baba baje
kugororerwa muri icyo kigo.
Like This Post? Related Posts