Itsinda
ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije n’abo mu Ngabo za
Jamaica (JDF), batangiye ku mugaragaro imirimo ihuriweho yo gusana no kongera
kubaka ibyangijwe n'ibiza mu mujyi wa Montego Bay, mu Ntara ya St James.
Iyi mirimo
yatangijwe no gusana no kongera kubaka inzu z’abaturage bagizweho ingaruka
n’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa, bikaba ari intangiriro y’ibikorwa
by’ubutabazi bigenewe imiryango yibasiwe n’iki kiza.
Ubu bufatanye bugaragaza imikoranire myiza iri hagati y’ingabo z'ibihugu byombi
mu gushyigikira gahunda za Leta ya Jamaica zo kwiyubaka no guhangana n'ingaruka
z’ibiza.
Bifashishije ubumenyi mu by’ubwubatsi, Ingabo za RDF na JDF bari
gusana inzu zangiritse, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’imiryango yagizweho
ingaruka n’iyo nkubi y'umuyaga.
Nk’uko
byatangajwe n’Umuyobozi w’Itsinda ry’Ingabo z'u Rwanda ziri mu bikorwa
by'ubutabazi muri Jamaica, Colonel Moses Kayigamba, yavuze ko inshingano izi
Ngabo zifite zirenze gusa gusana ibikorwa remezo, kuko inagaragaza agaciro
k’ubufatanye n’ubumwe n’abaturage ba Jamaica, no gutanga umusanzu mu kongera
ubushobozi bwo guhangana n'ibiza mu gihe kirambye.
Yemeje ko
imirimo yo gusana no kongera kubaka ibikorwa remezo iri gukorwa ku bufatanye
n’inzego z’ibanze za Jamaica ndetse n’Ingabo z'iki gihugu, hagamijwe ko inkunga
itangwa ihuzwa n’ibyihutirwa ndetse na gahunda y’igihugu cya Jamaica yo
guhangana n'ingaruka zatewe n' inkubi y'umuyaga wa Hurricane Melissa.
Kohereza
Itsinda ry’abasirikare bafite ubuhanga mu by'ubwubatsi muri Jamaica bigaragaza
ubushake bw’u Rwanda mu gushyigikira ubumwe, ubufatanye n’ibikorwa by'ubutabazi
ku rwego mpuzamahanga, mu guhangana n’ibiza n’ingaruka zabyo bikomeje
guhungabanya ubuzima bw'abantu.
Like This Post? Related Posts