• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Amagambo aherutse gutangazwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, agaragaza ko atifuza ko mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, agira uruhare mu kanama kashyiriweho kongera kubaka Gaza, akomeje guteza impungenge ku mubano wa dipolomasi hagati ya Washington na Paris.

Nubwo Ubufaransa busanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Amerika ku rwego mpuzamahanga, umwanzuro wa Perezida Macron wo kutitabira ‘Board of Peace’ washyizweho na Trump, wagaragajwe n’uyu muyobozi wa Amerika nk’ikimenyetso cy’uko Ubufaransa bushobora gusigara ku ruhande mu biganiro bikomeye birebana n’ahazaza h’akarere ka Gaza.

Abasesenguzi bavuga ko Trump atari gusa gushinja Macron kuba hafi kuva ku butegetsi, ahubwo ari kugaragaza uburyo ashaka kuyobora dipolomasi mpuzamahanga akoresheje igitutu cy’ubukungu. Ibyo bigaragarira mu byatangajwe n’uyu muyobozi by’uko ashobora gushyiraho umusoro wa 200% ku mivinyo na champagne byo mu Bufaransa, bikaba byafatwa nk’intwaro ya politiki mu biganiro mpuzamahanga.

Iyi ngingo y’ubucuruzi ishobora kugira ingaruka ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane ku bicuruzwa by’ubuhinzi n’ibinyobwa byoherezwa mu mahanga n’u Bufaransa, ndetse ikanongera umwuka mubi mu mibanire ya Amerika n’Ubumwe bw’u Burayi muri rusange.

Ku rundi ruhande, kuba Trump yakiriye igitekerezo cyo gutumira Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya muri iyo nama, mu gihe u Burusiya bumaze igihe butandukanye n’ibihugu by’iburengerazuba, bigaragaza impinduka mu murongo wa dipolomasi ya Amerika, aho igaragara ishaka ibiganiro bishya n’abari barashyizwe mu kato.

Nubwo Trump yashyize hanze ubutumwa bivugwa ko yandikiwe na Macron amusaba ibiganiro ku bibazo bikomeye birimo Iran, Syria na Greenland, kutemeza niba azemera guhura na we byerekana ko umubano w’ibihugu byombi uri mu bihe by’igeragezwa, cyane cyane ku bijyanye n’ubuyobozi bw’ibibazo by’umutekano ku Isi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments