Amagambo aherutse gutangazwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, agaragaza ko atifuza ko mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, agira uruhare mu kanama kashyiriweho kongera kubaka Gaza, akomeje guteza impungenge ku mubano wa dipolomasi hagati ya Washington na Paris.
Nubwo Ubufaransa busanzwe
ari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Amerika ku rwego mpuzamahanga,
umwanzuro wa Perezida Macron wo kutitabira ‘Board of Peace’ washyizweho na
Trump, wagaragajwe n’uyu muyobozi wa Amerika nk’ikimenyetso cy’uko Ubufaransa
bushobora gusigara ku ruhande mu biganiro bikomeye birebana n’ahazaza h’akarere
ka Gaza.
Abasesenguzi bavuga ko
Trump atari gusa gushinja Macron kuba hafi kuva ku butegetsi, ahubwo ari kugaragaza
uburyo ashaka kuyobora dipolomasi mpuzamahanga akoresheje igitutu cy’ubukungu.
Ibyo bigaragarira mu byatangajwe n’uyu muyobozi by’uko ashobora gushyiraho
umusoro wa 200% ku mivinyo na champagne byo mu Bufaransa, bikaba byafatwa
nk’intwaro ya politiki mu biganiro mpuzamahanga.
Iyi ngingo y’ubucuruzi
ishobora kugira ingaruka ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane ku bicuruzwa
by’ubuhinzi n’ibinyobwa byoherezwa mu mahanga n’u Bufaransa, ndetse ikanongera
umwuka mubi mu mibanire ya Amerika n’Ubumwe bw’u Burayi muri rusange.
Ku rundi ruhande, kuba
Trump yakiriye igitekerezo cyo gutumira Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya
muri iyo nama, mu gihe u Burusiya bumaze igihe butandukanye n’ibihugu
by’iburengerazuba, bigaragaza impinduka mu murongo wa dipolomasi ya Amerika,
aho igaragara ishaka ibiganiro bishya n’abari barashyizwe mu kato.
Nubwo Trump yashyize hanze
ubutumwa bivugwa ko yandikiwe na Macron amusaba ibiganiro ku bibazo bikomeye
birimo Iran, Syria na Greenland, kutemeza niba azemera guhura na we byerekana
ko umubano w’ibihugu byombi uri mu bihe by’igeragezwa, cyane cyane ku bijyanye
n’ubuyobozi bw’ibibazo by’umutekano ku Isi.