Umugabo wo mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe, witwa Nsengimana w'imyaka 33 y'amavuko, yagerageje kwiyahurira akoresheje ikinini kica imbeba yari yavanze mu biryo gusa kubw'amahirwe atabarwa atarashiramo umwuka.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Ruli, mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y'Amajyepfo, mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, tariki ya 18 Mutarama 2026.
Abaturanyi be bamenye amakuru ko Nsengimana yateguye umugambi wo kwiyahura maze bihutira gutabara no gutabaza inzego z'umutekano bakamutabara ataragera kuri icyo gikorwa kigayitse yari yateguye.
Aba baturage bakomeza bavuga ko icyo gikorwa kigayitse kuko ngo uko waba ufite ibibazo kose ntabwo igisubizo ari ukwiyambura ubuzima.
Intandaro yo gushaka kwiyahura kwa Nsengimana yatewe ni uko ngo umugore we bahoze babana banabyaranye abana ba babiri (2) yari yamubwiye ko umwana wabo muto atazongera kumwemerera kumubona.
Umunyamakuru wacu yagerageje kuvugana n'umugore wa Nsengimana, gusa ku murongo wa telefone ntabwo yabashije kumubona.
Umwe baturage batabaye witwa Ngarambe Etienne, akaba ari n'Umuyobozi w'Irondo ry'Umwuga muri uwo Mudugudu (Village camanda), avuga ko batabaye uwo muturage banyuze mu idirishya kuko yari yanze gukingura.
Yakomeje avuga ko batabaye nyuma yo guhamagarwa n'abaturage bavuga ko hari umuturage uri kugerageza kwiyahura, bityo bihutira gutabara bahageze yanga gukingura bisaba ko banyura mu idirishya bagezemo imbere basanga yavanze umuti wica imbeba uzwi nka sumu ya panya yawuvangiye mu biryo agiye kubirya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyogwe, yemeje aya makuru ariko avuga ko atwaye ko aza kuvugisha umunyamakuru wacu nyuma kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru yari atarongera kumubona ku murongo wa telefone.
Uyu mugabo washatse kwiyahura amakuru avuga ko yari asanzwe afitanye amakimbirane n'uwahoze ari umugore we gusa ngo baza gutandukana umwe ajya kuba ukwe undi ukwe.
Gusa, ngo yari amaze igihe avuga ko aziyahura kuri iyi nshuro yabigerageje ntibyamuhira kuko yahise atabarwa atararya ibiryo yari yavanzemo umuti wica imbeba dore ngo yari yabiteguye arenzaho nagasenda ka piripiri.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, muri Nzeri 2025, yatangaje ko mu bitera abantu gutekereza kwiyahura harimo amakimbirane yo mu muryango, kubura ubufasha mu muryango, ibibazo by’amikoro, indwara zo mu mutwe, agahinda n’indwara zidakira.
Yagize ati:"Umubabaro w’amarangamutima abantu baba bafite mu gihe cy’akababaro ntukunda kugaragara kugeza igihe ugeze ku kigero cyo hejuru. Ni yo mpamvu kuganira kuri ibyo bibazo ari ingenzi. Dushishikariza abantu kudahangana n’ibibazo bonyine, kuko n’ibiganiro bisanzwe bishobora gufasha umuntu gukira."
Imibare itangazwa na RBC igaragaza ko umubare w’abagerageje kwiyahura mu Rwanda wageze ku bantu 602 mu mwaka ushize wa 2024, kandi 51,3% ari abafite imyaka iri hagati ya 19 na 35.