Lt Col
Paul Henri Damiba wahoze ari Perezida w’inzibacyuho muri Burkina Faso, yatawe
muri yombi mu gihugu cya Togo mbere yo kwirukanwa akoherezwa hanze y’igihugu,
nk’uko byemejwe n’inzego z’umutekano n’inkuru z’abanyamakuru bo muri icyo
gihugu
Lt Col
Paul Henri Damiba yayoboye Burkina Faso nyuma ya coup d’État yo mu 2022, ariko
nawe yaje guhirikwa ku butegetsi mu mpera z’uwo mwaka na Capitaine
Ibrahim Traoré .
Nyuma
yo kuva ku butegetsi, Damiba yahungiye mu bihugu byo muri Afurika
y’Iburengerazuba, aho yakomeje kubaho mu buzima bwa politiki butagaragara
cyane.
Nk’uko
tubikesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa Damiba yafatiwe mu mujyi wa
Lomé, aho yari yinjiye mu gihugu ku mpamvu zitatangajwe ku mugaragaro. Inzego
za Togo zavuze ko yamaze igihe gito afunzwe mbere yo kwirukanwa ku butaka bwa
Togo, yoherezwa mu kindi gihugu, nubwo aho yoherejwe hatatangajwe.
Abasesenguzi
bavuga ko ifatwa n’iyirukanwa rye bifitanye isano n’uko ubutegetsi bushya bwa
Burkina Faso bukomeje gukurikirana abantu bose bakekwaho gushaka guhungabanya
ubutegetsi buriho cyangwa kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano.
Leta ya Togo
ntiyigeze itangaza ku mugaragaro impamvu nyakuri z’ifungwa rye, ariko bamwe
bavuga ko byakozwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’umubano mwiza hagati
ya Togo na Burkina Faso.
Iki gikorwa
kije mu gihe akarere ka Sahel gakomeje guhura n’ihungabana rya politiki
n’umutekano, aho ibihugu nka Burkina Faso, Mali na Niger byagiye bihura
n’ihirikwa ry’ubutegetsi, imirwano n’ibibazo by’iterabwoba.
Gusa ku gicamunsi
cyo kuri uyu wa 20 Mutarama 2026 Guverinoma ya Togo yatatangaje ko yafashe iki cyemezo hashingiwe
ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera n’umutekano hagati ya Togo na
Burkina Faso, agamije kurwanya impunzi z’abashinjwa ibyaha no kubahiriza
amategeko mpuzamahanga.
Lt Col
Paul Henri Damiba yari amaze igihe akurikiranwa n’inzego z’umutekano, kandi ubuyobozi
bwa Ouagadougou bwari bwarasabye ku mugaragaro ko asubizwayo kugira ngo abazwe
ibyo akurikiranyweho.
Like This Post? Related Posts