Mu ijoro ryo
ku wa Kabiri, indege yihariye ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Air
Force One, yasubiye ku kibuga cy’indege cya Joint Base Andrews muri Maryland
nyuma gato yo guhaguruka itwaye Perezida Donald Trump, bitewe n’ikibazo gito
cya tekiniki cyagaragaye mu bikoresho by’indege.
Nk’uko
byemejwe n’Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, indege yagize ikibazo
cy’amashanyarazi (minor electrical issue) nyuma yo guhaguruka saa yine
n’iminota 20 z’ijoro ,bituma hafatwa icyemezo cyo kuyisubiza inyuma “mu rwego
rwo kwirinda impanuka no kurinda umutekano.”
Abanyamakuru
bari mu ndege batangaje ko amatara yo mu gice cy’abanyamakuru yazimye mu gihe
gito nyuma yo guhaguruka, ibintu byatumye habaho impungenge n’isesengura
ryihuse ku mutekano w’indege.
Iyi ndege
yari igiye mu mujyi wa Davos mu Busuwisi, aho Perezida Trump yari ategerejwe mu
nama mpuzamahanga y’ubukungu ya World Economic Forum, ihuza abayobozi
b’ibihugu, abakire bakomeye n’impuguke mu by’ubukungu ku isi.
Nyuma
y’iminota igera kuri 45 mu rugendo rwari rugizwe n’amasaha arenga arindwi indege
yasubiye ku kibuga cy’indege cya Joint Base Andrews saa tanu n’iminota irindwi
z’ijoro
Mu mwanya wo
gusubira inyuma, Karoline Leavitt yavuze mu buryo bw’urwenya ko “indege yo muri
Qatar isa n’aho iryo joro yumvikanye neza kurusha Air Force One,” ashaka
kugaragaza ko ikibazo kitari gikomeye ariko cyasabye kwitonda.
Nyuma yo
kugera ku kibuga cy’indege, Perezida Trump yahise afata indi ndege mu masaha
make yakurikiyeho, ahaguruka ahagana saa sita z’ijoro akomeza urugendo
rwerekeza mu Busuwisi.
Ibiro bya
Perezida byatangaje ko nta muntu wagize ikibazo, kandi ko icyabaye cyari
igikorwa gisanzwe cyo kwitwararika mu rwego rwo kurinda ubuzima bwa Perezida
n’abandi bari mu ndege.
Air Force
One izwi nk’imwe mu ndege zifite ikoranabuhanga rihanitse n’umutekano usesuye
ku isi, ariko iki gikorwa cyongeye kwerekana ko umutekano uhabwa agaciro
kurusha gahunda zose, n’iyo byaba bisaba guhindura urugendo mu buryo
butunguranye.
Like This Post? Related Posts