Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda (RNP), cyatangaje ko hashyizweho ubufasha bwihariye mu guhererekanya no kwandukuza ibinyabiziga.
Ibyo RRA yabitangaje mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026.
RRA yavuze ko abantu bose batakoze ihererekanya ry'ibinyabiziga baguze cyangwa bagurishije (mutation) n'abatarandukuje ibinyabiziga byavuye mu muhanda, ko kuva tariki ya 26 Mutarama 2026 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2026, hazatangwa ubufasha bwihariye kuri izo serivisi.
Izo serivisi zizatangirwa mu bice bitandukanye, aho mu Mujyi wa Kigali, ubufasha buzatangirwa: (1) i Masaka ahasanzwe hakorera serivisi z'ibinyabiziga,(2) Gikondo ahabera Expo, (3) Canal Olympia, ndetse n'(4) i Nyamirambo kuri tapis.
Ni mu gihe mu ntara ubufasha buzatangirwa ku biro bya RRA mu gihugu hose.
RRA yakomeje ivuga ko ubwo bufasha buzajya butangwa kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatandatu. Abagomba guhabwa serivisi bazajya bahabwa gahunda mu butumwa bugufi kuri telefone bandikishije basaba izo serivisi.
RRA ivuga ko abari baramaze gusaba mutation bataragerwaho bazahabwa gahunda (rendez-vous) nshya. Naho abatari bagasabye mutation barasabwa guhita basaba kugira ngo bafashwe muri iki gihe kidasanzwe.
Abacyanditsweho ibinyabiziga byavuye mu muhanda barasabwa kubyiyandukuzaho no gusubiza ibirango byabyo (plaques na carte jaune).
Iki cyemezo gifashwe nyuma y'uko hari abantu benshi bagorwaga no guhererekanya ibinyabiziga kubera impamvu zitanduka zirimo no kuburana n'abo babiguze.