Inzego z'umutekano ubwo zari mu kazi ko gucunga umutekano zahawe amakuru n'abaturage ko mu mudugudu wa Nyange, akagali ka Ngiryi, umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo hari umushoferi utwara imodoka wibwe igikapu kirimo amafaranga.
Inzego z'umutekano zakurikiranye abo
bajura bageze ku nzu bihishemo, umwe mu bajura witwa Twizeyimana Faustin uzwi
ku izina rya Cyaruhogo asohokana umupanga awutemesha umwe mu bashinzwe
umutekano amukomeretsa ku maboko yombi, mugenzi we bari kumwe ahita amurasa
arapfa.
Hashakishijwe abandi bakoranaga na we
hafatwa bane, inzu yaratuyemo
yasatswe hafatirwamo udupfunyika 190 tw'urumogi.
Umuvugizi wa Polisi
mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yatangaje ko Iperereza rikomeje kugira ngo abakekwa bose bafatwe
ndetse hagaruzwe n'amafaranga yibwe.
Umwe mu baturage yatangaje ko kiriya gisambo kimaze kwicwa abaturanyi bakishimye hejuru ngo kuko cyari ruharwa."