Ingabo z’u Bufaransa zirwanira mu mazi, kuri uyu wa Kane, zafashe mu nyanja ya Mediterranée ubwato bwikoreye peteroli bwari buvuye mu Burusiya, bukekwaho kwiyitirira igihugu kitari cyo mu rwego rwo guhunga ibihano mpuzamahanga byafatiwe Moscou kubera intambara yo muri Ukraine.
Ubu bwato bwitwa Grinch, bwafashwe nyuma y’iperereza ryagaragaje ko
bushobora kuba buri mu matsinda y’amato azwi nka “shadow fleet” amato atagira ba nyirayo bazwi, akunze
kwiyitirira amabendera y’ibindi bihugu kugira ngo akomeze ubucuruzi bwa
peteroli mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Igisirikare cy’u Bufaransa kirwanira mu nyanja cyatangaje ko ubu bwato
bwarimo buherekezwa bugana ku cyambu kugira ngo bukorerwe igenzura rirambuye,
hagamijwe kumenya inkomoko nyayo ya peteroli bwari butwaye n’uburyo bwari
burimo bukora ingendo zabwo.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeje aya makuru abinyujije ku
rubuga rwe rwa X, avuga ko ifatwa ry’ubu bwato rishingiye ku kuba “burebwa
n’ibihano mpuzamahanga ndetse no kuba bukekwaho kugendera ku ibendera ritari
ryo.”
Macron yagaragaje ko iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye
n’abafatanyabikorwa benshi b’u Bufaransa, kandi hakurikijwe amasezerano
mpuzamahanga ya Loni agenga imikoreshereze n’umutekano w’inyanja.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko u Bwongereza buri mu
bihugu byafashije u Bufaransa muri iyi operasiyo, binyuze mu gutanga amakuru
y’ubutasi yafashije kumenya imyitwarire iteye amakenga y’ubu bwato.
Perezida Macron yatangaje ko u Bufaransa bwamaze gutangiza iperereza ryo
mu butabera, anashimangira ko igihugu cye cyiteguye gushyira mu bikorwa
amategeko mpuzamahanga no kurinda ko ibihano byafatiwe u Burusiya byubahirizwa.
Yagize ati: “Ibikorwa bya ‘shadow fleet’ bigira uruhare rukomeye mu
gutera inkunga intambara y’ubugizi bwa nabi ikomeje gukorerwa kuri Ukraine.”
Ifatwa ry’ubwato Grinch rije rikurikira irindi ryabaye ku wa 7 Mutarama,
ubwo Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafataga mu nyanja ya Atlantique
ubwato bw’Abarusiya bwitwa Marinera, na bwo bukekwaho kugira uruhare mu guhunga
ibihano mpuzamahanga.
Ibi bikorwa bigaragaza ko ibihugu byo mu Burayi n’abafatanyabikorwa
babyo bakomeje kongera igitutu ku Burusiya, cyane cyane mu guca intege
imiyoboro y’ubucuruzi bwa peteroli ifatwa nk’imwe mu nkingi zikomeye zifasha
Moscou gukomeza intambara yo muri Ukraine.