Urwego rw’ubugenzacyaha ishami rya Mayange mu karere ka Bugesera rwataye muri yombi Nsengiyumva Ezechiel ufite imyaka 35 akekwaho kwicisha inyundo umugore we Mukampozayo.
Nyuma yo
gukubitwa inyundo mu mutwe uyu Mukampozayo wari utwite inda nkuru yajyanywe kwa
Muganga kugira ngo bareba niba yatabarwa cyangwa urwo ruhinja yari atwite
rugatabarwa ariko birangira bombi baguye kwa muganga.
Nsengiyumva Ezechiel
yari amaranye
imyaka 10 n'umugore we Mukampozayo Donathille ufite imyaka
37 babanaga bitemewe n' amategeko. Bivugwa
ko makimbirane hagati y’aba bombi yatangiye tariki 26/08/2025 ubwo yamenyaga
umugore we ko
amuca inyuma agasohokana n' Umugabo w'umuturanyi wabo witwa
Rusanga Celestin.
Abaturage
bavuga ko Nsengiyumva yahozaga umugore we ku nkeke yitwaza ko buri wa gatandatu
umugore wa Rusanga (umuturanyi we) aba yagiye mu isabato naho Nsengiyumva nawe
akaba yagiye mu kazi ko kwikorera imizigo agakeka ko umugore asigarana n’umuturanyi
we bamuca inyuma.
Abaturage B
Plus TV yasanze ahabereye ibi byago bavuga ko bavuga mu masaha ya Saa cyenda Umugabo yari
yaje Mayange ahunga umugore, aho atahiye saa kumi n' igice ageze
mu rugo atongana n’umugore we afata
inyundo ayimukubita mu mutwe inshuro eshatu.
Abaturanyi ba
Mukampozayo bavuga yari inyangamugayo k’uburyo bahamya ko atacaga inyuma
umugabo we ahubwo ko aya makimbirane aturuka ku ifuhe rikabije ry’umugabo we.
Kugeza ubu Nsengiyumva
ukekwaho kwica umugore we acumbikiwe kuri station ya Mayange kugira ngo
ashyikirizwe RIB Station ya Nyamata Naho uwakubiswe yitabye
Imana aguye mu bitaro bya Kanombe.