• Amakuru / MU-RWANDA


Mu karere ka Huye abagana service z'Umurenge SACCO bavuga ko impinduka zashyizwe mu mikorere yazo ziri kubafasha mu ishoramari bitandukanye na mbere birantega zari nyinshi n'ubwo n'ubundi hari ibitaranozwa ku kigero gishyitse.

Ahagana saa 10 z’amanywa nibwo Umunyamakuru wa B plus Tv yari yageze kuri SACCO ya Ngoma mu karere ka Huye, abajya kwaka Serivisi bari ingeri zitandukanye baturutse mu mirenge itandukanye y’aka karere.

Musoni Prosper n’abagenzi be ni bamwe mu bakora ibikorwa by’ishoramari mu karere ka Huye, bavuga ko impinduka zashyizwe mu mikorere ya SACCO zirimo kuva ku rwego rw’umurenge zigashyirwa ku rw’akarere biri kubafasha mu ishoramari bitandukanye na mbere.

Mu zindi mpinduka aba baturage babona zirarushaho kuborohereza mu ishoramari, harimo kuba umugabane shingiro w’umunyamuryango warongerewe, Kongera ingano y’inguzanyo yatangwaga, kuba haragabanyijwe urwunguko ku nguzanyo rukava kuri 24% rwariho rukagera kuri 17 na 19%, kongera igihe inguzanyo yishyurirwaho n’ibindi nyamara ngo mbere ibi byari imbogamizi akenshi zadindizaga imikorere yabo.

Gusa n’ubwo bimeze bitya, bagaragaza ko hari ibigikenewemo imbaraga bahereye ku rugero rw’uko ingwate ikiri imbogamizi ku kubona inguzanyo yifuzwa, hamwe n’ibindi. Bakifuza ko inzego bireba zakomeza kureba kuri bene izo mbogamizi zigihari na zo zigakemuka, kuko ziri mu byatuma hari abashaka andi mahitamo.

NGABONZIZA Fiacre umuyobozi wa za SACCO mu karere ka Huye, ku murongo wa Telephone yabwiye Bplus Tv ko nyuma y’isesengura ryakozwe ku mbogamizi abanyamuryango ba SACCO bahura nazo rimwe na rimwe bijujutiraga ko zikoma mu nkokora iterambere ryabo, bityo harebwa uko zakurwaho.

Asa n’ubihuza na Mukashema Adeline Umukozi muri Banki nkuru y’igihugu mu ishimi rishinzwe ubugenzuzi n’uburyo bwo kwishyurana aho nawe agaragaza ko ibi bigamije kurushaho gufasha abanyarwanda gutinyuka ibikorwa by’ishoramari ariko akitsa cyane ku kijyanye n’ikoranabuhanga.

Umurenge SACCO watangiye gukora mu 2008, aho ufasha abaturage batuye mu bice bitandukanye kwizigama no kuguza ku giciro gito hagamijwe kwiteza imbere.

Kugeza ubu aho SACCO zahurijwe ku rwego rw’Akarere, umunyamuryango ashobora kubikuza amafaranga ye aho yaba ari hose muri ako karere. Mu rugendo rwo gukora Cooperative Bank, SACCO zimaze guhuzwa ku rwego rw’Akarere zishyirwa muri sisiteme igengwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments