Mu karere ka Huye abagana service z'Umurenge SACCO bavuga ko impinduka zashyizwe mu mikorere yazo ziri kubafasha mu ishoramari bitandukanye na mbere birantega zari nyinshi n'ubwo n'ubundi hari ibitaranozwa ku kigero gishyitse.
Ahagana saa 10 z’amanywa
nibwo Umunyamakuru wa B plus Tv yari yageze kuri SACCO ya Ngoma mu karere ka
Huye, abajya kwaka Serivisi bari ingeri zitandukanye baturutse mu mirenge
itandukanye y’aka karere.
Musoni Prosper n’abagenzi
be ni bamwe mu bakora ibikorwa by’ishoramari mu karere ka Huye, bavuga ko impinduka
zashyizwe mu mikorere ya SACCO zirimo kuva ku rwego rw’umurenge zigashyirwa ku
rw’akarere biri kubafasha mu ishoramari bitandukanye na mbere.
Mu zindi mpinduka aba
baturage babona zirarushaho kuborohereza mu ishoramari, harimo kuba umugabane
shingiro w’umunyamuryango warongerewe, Kongera ingano y’inguzanyo yatangwaga,
kuba haragabanyijwe urwunguko ku nguzanyo rukava kuri 24% rwariho rukagera kuri
17 na 19%, kongera igihe inguzanyo yishyurirwaho n’ibindi nyamara ngo mbere ibi
byari imbogamizi akenshi zadindizaga imikorere yabo.
Gusa n’ubwo bimeze bitya,
bagaragaza ko hari ibigikenewemo imbaraga bahereye ku rugero rw’uko ingwate
ikiri imbogamizi ku kubona inguzanyo yifuzwa, hamwe n’ibindi. Bakifuza ko
inzego bireba zakomeza kureba kuri bene izo mbogamizi zigihari na zo zigakemuka,
kuko ziri mu byatuma hari abashaka andi mahitamo.
NGABONZIZA Fiacre
umuyobozi wa za SACCO mu karere ka Huye, ku murongo wa Telephone yabwiye Bplus
Tv ko nyuma y’isesengura ryakozwe ku mbogamizi abanyamuryango ba SACCO bahura
nazo rimwe na rimwe bijujutiraga ko zikoma mu nkokora iterambere ryabo, bityo harebwa
uko zakurwaho.
Asa n’ubihuza na Mukashema
Adeline Umukozi muri Banki nkuru y’igihugu mu ishimi rishinzwe ubugenzuzi
n’uburyo bwo kwishyurana aho nawe agaragaza ko ibi bigamije kurushaho gufasha
abanyarwanda gutinyuka ibikorwa by’ishoramari ariko akitsa cyane ku kijyanye
n’ikoranabuhanga.
Umurenge SACCO watangiye
gukora mu 2008, aho ufasha abaturage batuye mu bice bitandukanye kwizigama no
kuguza ku giciro gito hagamijwe kwiteza imbere.
Kugeza ubu aho SACCO
zahurijwe ku rwego rw’Akarere, umunyamuryango ashobora kubikuza amafaranga ye
aho yaba ari hose muri ako karere. Mu rugendo rwo gukora Cooperative Bank,
SACCO zimaze guhuzwa ku rwego rw’Akarere zishyirwa muri sisiteme igengwa na
Banki Nkuru y’u Rwanda.