Mu mudugudu wa Ruvugizo akagari ka Gitovu mu murenge wa Kinazi akarere Huye ku mugoroba wo kuwa 28 Mutarama 2026, Umugabo witwa Innocent Nshimiyimana uri mu kigero cy'Imyaka hagati ya 28-32 yakubiswe n'inkuba ubwo yari yicaranye n'umugore we mu gikoni batetse mu gihe imvura yagwaga.
Umugore wa Nyakwigendera BYUKUSENGE
Redampta yasobanuriye B PLUS TV uko byagenze icyakora we n'abaturanyi be mu
gahinda kenshi bagaruka ku kuba ari inkuru yabatunguye ikanabashengura.
Banavuga ko kuba
Nyakwigendera agiye birakomeza kugira ingaruka ku muryango we, babishingiye ku
kuba ngo ariwe wari inkingi yawo awushakishiriza ibiwutunga, akanawishyurira
inzu ubamo ukodesha aho n’uyu mugore we asigiye abana 2 avuga ko bigiye kujya
bimugora.
Bongeraho gusaba ko
ubuyobozi n'abandi babifite mu nshingano bakurikirana uyu muryango watunguwe
n'ibi byago ukaba wahabwa ubufasha, cyane cyane ubushingiye ku mibereho ya buri
munsi nk'uko n'umugore wa Nyakwigendera Redampta abyifuza.
Umuyobozi w’akarere ka
Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage KANKESHA Annociatha,
yahamirije Bplus Tv iby'aya makuru ndetse ko kuri ubu ubuyobozi buri gufatanya
n’umuryango mu bikorwa byo gushyingura nyakwigendera.
Kankesha anibutsa abantu
gukomeza kwita no kwigengesera ku byabakururira ibiza nk'ibi by'inkuba biza
bitunguranye hamwe no kuba harakorwa isesengura ku muryango kugira ngo harebwe
uko wafashwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka
Huye kandi buvuga ko uretse n’uyu mugabo hari n’undi mugore yakubise uri kwitabwaho
kwa muganga aho buhera busaba abaturage gukaza ingamba z’ubwirinzi.
Ni nako kandi Minisiteri y'ibikorwa by'ubutanbazi MINEMA ikunze gushishikariza abantu kwirinda ibyateza ibiza nk'ibi by'inkuba mu bihe by'imvura nyinshi, birimo kwirinda kuvugira kuri telephone, kwibuka gucomora ibyuma ibicometse ku muriro w'amashanyarazi n'ibindi.