• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Musanze hafi ya Kaminuza ya ISAE Busogo habereye impanuka y'imodoka yo bwo bwa Coaster ya Kampani itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Kigali coach yerekezaga Rubavu maze ita umuhanda  igwa muri rigole ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye mu  masaha ya Saa Kumi n'Ebyiri n’igice za mu gitondo (6h30') ku wa  Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026, mu Murenge wa  Busogo, mu Karere ka  Musanze, mu Ntara y'Amajyaruguru, ku muhanda Musanze-Rubavu.

Bamwe mu baturage baganiriye na BTN TV, bavuga ko iyo mpanuka yatewe n’abanyamagare (abanyonzi) bagonganye batwaye imifuka y’ibirayi hanyuma iyo modoka ishatse   kubakatira ngo itabagonga ita umuhanda  maze igwa mu muferege unyuramo amazi ava ku muhanda.

Umwe yagize ati:"Habayeho gukozanyaho kw'abanyonzi bagwa mu muhanda...hanyuma umushoferi ashatse kubakatira ngo atabagonga imodoka ihita igwa munsi y'umuhanda."

Yakomeje avuga ko abari mu makoasa ari abanyonzi bari batwaye ibirayi kuko bagonganye umushoferi wa Coaster yabakatira imodoka igahita igwa munsi y'umuhanda ariko nta bintu byangiritse ndetse nta n'umuntu uyiguyemo.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe  umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel  Kayigi, yemeje aya makuru, avuga ko iyo mpanuka yatewe n’abanyamagare  bagonganye mu buryo butunguranye bari imbere y’iyo modoka hanyuma umushoferi na we ashatse kubahunga ngo atabagonga  imomdoka ihita  igwisha urubavu.

Yagize ati:"Impanuka twayimenye, ni impanuka yabaye ahagana Saa 6h30' za mugitondo, bisi yari itwaye abantu ibakuye I Musanze yerekeza I Rubavu, ubwo yari igeze imbere y'ishuri rya ISAE Busogo, yasanze hari amagare amaze kugongana, agwa imbere yayo, kubera ko umushoferi yari afite umuvuduko yakoze kuri feri imodoka ihita igusha urubavu, ubwo yashakaga guhunga abo banyamagare bari bamaze kugongana kuko bari mu cyerekezo yajyagamo."

Naho abanyamagare bakomeretse byoroheje bajyanywe ku Kigonderabuzima cya Gataraga bakavura bagahita bataha.

Yakomeje asaba abatwara amagare n'abandi batwara ibinyabiziga muri rusange kujya  bitwararika bakubahiriza amategeko yose  y’umuhanda mu rwego rwo  kwirinda  impanuka.

Yakomeje avuga ko mu bagenzi bari muri iyo modoka bose nta n'umwe wagiye icyo aba kuko basohotsemo bose bagashakirwa indi modoka, bakomeza urugendo mu gihe hari  hagitegerejwe ubutabazi bwo kwegura iyo modoka no kuyivana aho yari yaguye.

Ku wa 13 Ukwakira 2025, mu karere ka Musanze, Abasenateri babarizwa muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, basuye ibikorwa byo kugenzura uko ingamba zafashwe zo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda zishyirwa mu bikorwa, basanze muri aka Karere harabaye impanuka 118 mu gihe cy'amezi abiri gusa.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments