• Amakuru /


Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, ryongeye kugirira icyizere Révérien Ndikuriyo, rimutora ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru waryo muri manda nshya y’imyaka itanu.

Aya matora yabaye ku wa 25 Mutarama 2025, mu Nteko Rusange Idasanzwe y’iri shyaka, aho abayoboke baryo bemeje ko Ndikuriyo akomeza kuyobora ibikorwa by’ishyaka mu gihe kiri imbere.

Ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za CNDD-FDD bwagaragaje ko abanyamuryango b’iri shyaka “bongeye kugirira icyizere Umunyamabanga Mukuru Révérien Ndikuriyo n’umwungirije we, Cyriaque Nshimirimana,” bakaba bagumishijwe mu nshingano zabo muri iyi manda nshya y’imyaka itanu.

Iyi myanzuro yaje itandukanye n’ibyo Ndikuriyo ubwe yari aherutse gutangaza, aho mu mbwirwaruhame ze mbere gato y’amatora yagaragazaga ko atari afite icyizere gihamye cyo kuguma kuri uyu mwanya. Yari yanavuze ko, n’iyo yaba atari mu buyobozi bukuru bw’ishyaka, yari gukomeza gutanga umusanzu we mu rugendo rw’iterambere ry’igihugu, cyane cyane mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cy’u Burundi cya 2040.

Kongera gutorerwa kwa Révérien Ndikuriyo bifatwa nk’ikimenyetso cy’icyizere gikomeje kumugirirwa n’abayobozi n’abanyamuryango ba CNDD-FDD, mu gihe iri shyaka rikomeje kwitegura ibihe bya politiki biri imbere ndetse no gushimangira umwanya waryo mu miyoborere y’igihugu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments