Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, ryongeye kugirira icyizere Révérien Ndikuriyo, rimutora ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru waryo muri manda nshya y’imyaka itanu.
Aya matora yabaye ku wa 25
Mutarama 2025, mu Nteko Rusange Idasanzwe
y’iri shyaka, aho abayoboke baryo bemeje ko Ndikuriyo akomeza kuyobora ibikorwa
by’ishyaka mu gihe kiri imbere.
Ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga
nkoranyambaga za CNDD-FDD bwagaragaje ko abanyamuryango b’iri
shyaka “bongeye
kugirira icyizere Umunyamabanga Mukuru Révérien Ndikuriyo n’umwungirije we,
Cyriaque Nshimirimana,” bakaba bagumishijwe mu nshingano zabo
muri iyi manda nshya y’imyaka itanu.
Iyi myanzuro yaje
itandukanye n’ibyo Ndikuriyo ubwe yari aherutse gutangaza, aho mu mbwirwaruhame
ze mbere gato y’amatora yagaragazaga ko atari afite icyizere
gihamye cyo kuguma kuri uyu mwanya. Yari yanavuze ko, n’iyo yaba atari mu buyobozi
bukuru bw’ishyaka, yari gukomeza gutanga umusanzu we mu rugendo
rw’iterambere ry’igihugu, cyane cyane mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo
cy’u Burundi cya 2040.
Kongera gutorerwa kwa
Révérien Ndikuriyo bifatwa nk’ikimenyetso cy’icyizere
gikomeje kumugirirwa n’abayobozi n’abanyamuryango ba CNDD-FDD,
mu gihe iri shyaka rikomeje kwitegura ibihe bya politiki biri imbere ndetse no
gushimangira umwanya waryo mu miyoborere y’igihugu.