• Amakuru / MU-RWANDA

Ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, ku wa 26 Mutarama 2026, habaye umuhango w’ihererekanyabubasha aho Brigadier General Godfrey Gasana yashyikirije ku mugaragaro Col Dan Gatsinzi inshingano z’Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere.

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, ku wa 25 Mutarama 2026, yagize Brig. Gen. Geofrey Gasana Umupilote wa Perezida n’Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba w’Ingabo ku ngingo zirebana n’Ingabo zirwanira mu Kirere. 

Ni mu gihe Col Danny Gatsinzi agizwe Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere ushinzwe ibikorwa, inshingano zari zifitwe na Brigadier General Godfrey Gasana.

Brig Gen Godfrey asanzwe n’ubundi atwara indege. Yatangiye urugendo mu gutwara indege mu 2000 nyuma yo kurangiza amasomo mu gutwara indege za gisirikare .

Mu 2023, Brig Gen Gasana wari ufite ipeti rya Colonel, nibwo yazamuwe mu ntera ahabwa irya Brigadier General. Icyo gihe yari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere.

Brig Gen Gasana yabonye amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru mu ibijyanye no gutwara indege ndetse no gutwara perezida.

Ni amasomo yigiye mu bihugu nka Ethiopia, Afurika y’Epfo, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2025 Colonel Dan Gatsinzi ni we wabaye umunyeshuri wahize abandi mu basirikare bari barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama.




 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments