Ku cyicaro
gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, ku wa 26 Mutarama 2026, habaye umuhango
w’ihererekanyabubasha aho Brigadier General Godfrey Gasana yashyikirije ku
mugaragaro Col Dan Gatsinzi inshingano z’Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira
mu Kirere.
Perezida wa
Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, ku
wa 25 Mutarama 2026, yagize Brig. Gen. Geofrey Gasana Umupilote wa Perezida
n’Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba w’Ingabo ku ngingo zirebana
n’Ingabo zirwanira mu Kirere.
Ni mu gihe
Col Danny Gatsinzi agizwe Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere
ushinzwe ibikorwa, inshingano zari zifitwe na Brigadier General Godfrey Gasana.
Brig Gen Godfrey asanzwe n’ubundi atwara indege.
Yatangiye urugendo mu gutwara indege mu 2000 nyuma yo kurangiza amasomo mu
gutwara indege za gisirikare .
Mu 2023, Brig Gen Gasana wari ufite ipeti rya Colonel,
nibwo yazamuwe mu ntera ahabwa irya Brigadier General. Icyo gihe yari Umugaba
Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere.
Brig Gen Gasana yabonye amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru
mu ibijyanye no gutwara indege ndetse no gutwara perezida.
Ni amasomo yigiye mu bihugu nka Ethiopia, Afurika y’Epfo,
na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu 2025 Colonel Dan Gatsinzi ni we wabaye umunyeshuri wahize abandi mu basirikare bari barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama.
Like This Post? Related Posts