• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), ndetse n'Ubushinjacyaha Bukuru basabye Abadepite kubakorera ubuvugizi bakabona ahantu hihariye bazajya babariza ibibazo abana bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026, ubwo Komisiyo y'Ubumwe by'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishingamategeko y'u Rwanda babarizaga mu ruhame inzego zitandukanye ku bibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu y'imwaka wa 2024/2025.

Inzego zabarizwaga mu ruhame zirimo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda ndetse n'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda.

Bimwe mu bibazo byagarutsweho harimo ikibazo cy'abana bafungwa cyangwa bakurikiranwaho ibyaha bitandukanye bikaba ngombwa ko babazwa kuri ibyo byaha guhera mu Bugenzacyaha kugera mu Bushinjacyaha kugeza ubwo dosiye iregewe Urukiko.

Abadepite bagaragaje impungenge z'aho abana bakurikiranwaho ibyaha babarizwa, bibaza niba haba hafite umutekano kandi hagatanga ubwisanzure kuri bo kugira ngo basubize ibyo bibazo bisanzuye.

Umwe mu badepite yagize ati:"Ndagira ngo menye mu by'ukuri umwana ntabwo aba ari umuntu mukuru ku buryo aba abona ibintu, ashobora no gukora icyaha kimugwiririye ariko se ahantu abarizwa haba hameze hate? Haba hateguye hate ku buryo nageramo atagira ubwoba, ataza guceceka ataza kugira ikimuhungabanya bityo ubutabera ahabwa bube buboneye?"

Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Col. Pacifique Kabanda Kayigamba, yavuze ko ikibazo cy'ibikorwaremezo gihari kuko kuri ubu Sitasiyo za RIB ari zo zikorerwamo n'ibazwa ry'abana bakurikiranwaho ibyaha.

Yakomeje avuga ko ari ikibazo giteye inkeke atari ku bana gusa ko ahubwo ari no ku bandi Banyarwanda muri rusange, asaba Abadepite ko bakora ubuvugizi kuri iki kibazo.

Yagize ati:"Ndashaka kubabwira y'uko dukoresha ubushobozi dufite (means), dukoresha ibikorwaremezo dufite (infrastructure) kandi mu gihe cyose utarabona ikindi gikorwaremezo kirenzeho by'umwihariko ku bana, turacyakoresha ibikorwaremezo dufite ntabwo ari ibanga ndumva ko Sitasiyo za RIB murazizi, ni Sitasiyo nziza dufite zubatswe mu minsi ya vuba, hari na Sitasiyo zimaze igihe tugomba kuvugurura. 

Reka mbonereho no gusaba ubuvugizi kugira ngo mu by'ukuri tubone ahantu heza, ntabwo ari abana gusa bakeneye kubarizwa ahantu heza n'Abanyarwanda bose bagomba kubarizwa ahantu heza hakwiriye."

Umushinjacyaha Mukuru wungireje ku rwego rw'Igihugu, Bonaventure Ruberwa, yunze mu byavuzwe n'Umunyamabanga Mukuru wa RIB, avuga ko yaba ku ruhande rwa RIB n'Ubushinjacyaha ababazwa babarizwa kuri Sitasiyo imwe bikaba ngombwa ko abari mu cyumba babanza gusohorwa.

Yongeyoho ko ariko ku mwana yashyirwaho umwigariko kugira ngo abe yabarizwa ahantu yumva ko atekanye, ibyo yise kwirwanaho (Arrangement) kuko biba ngombwa ko bamwe babanza gusohoka kugira ngo ibazwa ribe ryakomeza. 

Ati:"Ngira ngo mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha tugihuriyeho (ikibazo), ibikorwaremezo ntabwo ari byiza 100% kandi nta n'ubwo bihagije, aho usanga dufite abakozi babiri bakorera mu biro bimwe kandi baba bafite abantu benshi babaza ariko imbaraga dushyiramo ni ukubabwira ngo igihe hari umwana abandi basohore ubanze ubaze umwana ni ukwirwanaho (Arrangement) mu bushobozi buke buhari ariko mu by'ukuri bigoranye kuko iyo usabye umuntu ngo ba usohoye mugenzi wawe ubanze ubaze umwana akenshi bidindiza akazi ariko niyo mabwiriza ahari ko abana babazwa habaye kwiheza bakaba barikumwe gusa n'ababunganira n'ubabaza ariko n'uburyo bwo kwirwanaho. 

Ruberwa na we yakomeje asaba Abadepite ko bakorerwa ubuvugizi kuri iki kibazo bakaba babona ahantu hihariye ho kubariza abana bakekwaho ibyaha.

Yagize ati:"Nk'uko twabivuze dukeneye ubuvugizi, dukeneye ubushobozi twese tugomba gushyiraho kugira ngo haba mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha ibyo bikorwaremezo bishobore kuboneka nubwo byose bigomba kujyana n'amikoro y'Igihugu. Mu gihe butaraboneka (ubushobozi) dushyiraho ingamba ko ubuzima bwite bw'umwana (privacy) bwubahirizwa."

Imibare y'Ubushinjacyaha igaragaza ko nibura mu mwaka ushize wa 2025 hakiriwe dosiye zikabakaba 1400 ziregwamo abana. Mu gihe kugeza ubu hirya no hino mu gihugu habarurwa Sitasiyo zikabakaba 500 zose zikorerwamo n'Ubugenzacyah ndetse n'Ubushinjacyaha.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments