Umurambo w'umwana w'umukobwa witwa Murekatete Celine wari uzwi ku izina rya Mukuru, uri mu kigero cy'imyaka 18 y'amavuko, wigaga muri Groupe Scolaire Cyonyo, wasanzwe iruhande rw'igishanga bikekwa ko yaba yiyahuye cyangwa yishwe n'abagizi ba nabi bataramenyekana.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bushoga, mu Kagari ka Bushoga, mu Murenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa Mbere, tariki ya 26 Mutarama 2026.
Abaturage baganiriye na BTN TV bavuga ko uwo mwana w'umukobwa yishwe n'abo bagizi ba nabi bataramenyekana ubwo yari avuye gusura umwana biganaga.
Umwe yagize ati:"Njyewe uyu mubyeyi yaje arabwira ngo Maman Ruth uracyaryamye? Ati hepfo y'iwanyu hapfuye umuntu ariko ntabwo tumuzi, twari tutaramenya ko ari umuturanyi wacu, ari umwana wacu w'umunyeshuri, sinzi ikintu yazize twagezeyo dusanga arubamye hanyuma abantu baraza na Polisi iramwegura duhita tubona ko ari umwana w'umuturanyi."
Yakomeje avuga ko abamwishe batazi icyo bamujijije kuko yari asanzwe ari umwana ubanira abantu neza.
Ati:"Twagiye dutabara, abamwishe ngira ngo bamwishe nijoro nta nduru ye twimvise, badutabaje mu gitondo, umurambo uri hariya bari bamunogoyemo amaso, ibinini bye babitoraguye mu muserege hariya hepfo aho tuvomera, bamusanganye agacupa k'ibinini karimo n'amazi, bamwe bakavuga ngo ni kanyanga, njywe ibyo ngibyo ntabwo mbizi."
Amakuru atangwa n'abaturanyi ba nyakwigendera avuga ko yavanywe mu rugo n'abandi bana b'abakobwa biganaga mu masaha ya Saa Kumi n'Ebyiri (18h00') ashyira Saa Moya (19h00') z'umugoroba, aragenda ntiyagaruka.
Umwe ati:"Musaza we yamuhamagaye ati Mukuru uri hehe? Aramubwira ati ndi Mugasima,...birangirira aho. Tuza kubyuka twumva ngo yapfuye."
Uyu muturage yakomeje avuga ko uwo mwana wapfuye yari asanzwe ari imfumbyi abana n'abavandimwe be kuko ababyeyi be bapfuye cyera.
Abavandimwe be bashenguwe n'urupfu rwa nyakwigendera kuko harimo n'uwananiwe ku byagikira ubwo yageraga aho umurambo w'umuvandimwe wari uri yahise agwa igihumure. Mu gihe musaza we na we yagaragazaga agahinda mu maso.
Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yemeje aya makuru, avuga ko bikekwa nyakwigendera yaba yiyahuye kuko yari amaze iminsi avuga ko aziyahura.
Yagize:"Ayo makuru twayamenye mu rukerera ko umwana w'umukobwa witwa Murekatete Celine w'imyaka 18 y'amavuko yapfuye. Gusa, ntabwo yakuwemo amaso ahubwo abaturage babonye asinziriye bagira ngo bayakuyemo. Umurambo nta kibazo wari ufite. Ariko birashoboka ko yaba yiyahuye kuko yari amaze iminsi avuga ko aziyahura ndetse n'umunsi wari wabanje yari yaguze umuti wica imbeba arikumwe n'undi muntu."
Yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane nyir'izina icyateye urupfu rwa nyakwigendera.
Nyakwigendera witwaga Murekatete Celine wari uzwi ku izina rya Mukuru yari afite imyaka 18 y'amavuko, akaba yigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisimbuye muri GS Cyonyo.
Like This Post? Related Posts