• Amakuru / MU-RWANDA


Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko umubare w’Abanyarwanda bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wagabanutse ugereranyije n’imyaka itanu ishize. 

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Dr. Yvan Butera, ubwo yerekaga Abadepite bagize Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore ishusho y'ibabazo by'ubuzima bwo mu mutwe mu Banyarwanda, aho yagaragaje ko ibyo bibazo byavuye kuri 20,5% mu 2018 bigera kuri 18,6% mu 2025.

Dr. Butera yavuze ko agahinda gakabije kavuye kuri 11,9% mu 2018 kakagera kuri 9,1% mu 2025, mu gihe ihungabana ryagabanutse riva kuri 8% rigera kuri 3%. Gusa, ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge ryiyongereye riva kuri 1,6% rigera kuri 2,4%.

Mu bindi byagaragajwe, abafite indwara y’igicuri bangana na 3%, abafite indwara ya Bipolar disorder bangana na 0,4%, abafite ibitekerezo biganisha ku kwiyahura bangana na 0,9%, mu gihe indwara zishingiye ku gukoresha ibiyobyabwenge ari 0,8%.

Dr. Butera yasobanuye ko igabanuka ry’ibi bibazo rishingiye ku mbaraga Leta yashyize mu guteza imbere serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe, zirimo ubufasha buhabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababakomokaho, ndetse na gahunda zo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri.

Yagaragaje kandi ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byiganje cyane mu bantu bakuru bafite hagati y’imyaka 46 na 55 bangana na 25%, hakurikiraho abafite imyaka 36–45 bangana na 24%. Mu rubyiruko, abafite imyaka 26–35 bangana na 18,2%, mu gihe abafite imyaka 14–18 bangana na 8,7%.

MINISANTE yavuze ko serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe zitangirwa ku rwego rw’imidugudu binyuze ku bajyanama b’ubuzima bagera ku bihumbi 60, ndetse no mu bigo nderabuzima aho 80% byabyo bitanga zimwe muri izo serivisi. Ku bigo nderabuzima hari ubwoko 14 bw’imiti ikoreshwa mu buvuzi bwo mu mutwe, mu gihe ku bitaro hari 20.

Yanatangaje ko u Rwanda rwatangije serivisi yihariye ya Ketamine Clinic mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ifasha abafite agahinda gakabije gashobora gutuma biyahura. 

Nubwo hari impungenge zatanzwe ku ikoreshwa ry’umuti wa Ketamine, inzego z’ubuzima zasobanuye ko ubushakashatsi bugaragaza ko utanga umusaruro mwiza mu kuvura indwara zimwe zo mu mutwe.

Dr. Yvan Butera yavuze ko kuwukoresha biri kugenda bitanga umusaruro kandi ko hazakomezwa gukora ubushakashatsi kuri wo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments