Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Perezida wa Kaminuza ya Yonsei, Prof. Dong-Sup Yoon n’itsinda bari kumwe, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’iyo kaminuza.
Village Urugwiro yatangaje ko ibi biganiro byabaye kuri uyu wa 27 Mutarama 2027.
Ibiro by’umukuru w’igihugu byakomeje bivuga ko “Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Kaminuza ya Yonsei, Prof. Dong-Sup Yoon, Visi Perezida ushinzwe Ubushakashatsi, Dr. Won-Yong Lee, n’itsinda bari kumwe.”
“Ibiganiro byabo byibanze ku gushyira imbaraga mu bufatanye bwa Kaminuza ya Yonsei n’u Rwanda binyuze mu guhanahana ubumenyi, ubushakashatsi no kubaka ubushobozi mu burezi.”
Kaminuza ya Yonsei ni imwe muri za kaminuza zikomeye kandi zizwi cyane muri Koreya y’Epfo, ikaba iherereye i Seoul.
Yashinzwe mu 1885. Izwi cyane kubera ireme ry’uburezi, ubushakashatsi buhanitse n’ubufatanye mpuzamahanga.
Yonsei itanga amasomo atandukanye arimo ubuvuzi, ubucuruzi, siyansi, ikoranabuhanga n’imibereho y’abantu, kandi ikorana n’ibihugu byinshi mu rwego rw’amasomo n’ubushakashatsi.
Ubufatanye bwayo n’u Rwanda bwaganisha kuri byinshi ndetse byasiga umusingi ukomeye ku burezi bw’u Rwanda.
Ku bijyanye n’ubushakashatsi, Kaminuza ya Yonsei yafasha mu gukora ubushakashatsi mu nzego z’iterambere ry’uburezi, ikoranabuhanga n’imibereho.
Repubulika ya Koreya ni kimwe mu bihugu bisanzwe bikorana neza n’u Rwanda.
Muri Nzeri 2024, u Rwanda na Repubulika ya Koreya byasinye amasezerano ajyanye no kurinda abantu gusora kabiri (Double Taxation Avoidance Agreement).
Muri Kanama 2023, nabwo ibi bihugu byashyize umukono ku masezerano yerekeye "Inama za politiki," agamije guteza imbere ibiganiro bya politiki n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi n’ibindi.
Binyuze mu bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ikigo cya Koreya y’Epfo Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, KOICA, ibihugu byombi byubatse imikoranire mu ngeri zitandukanye zirimo n’uburezi aho abanyeshuri bakunze koherezwa muri Koreya y’Epfo kuvoma ubumenyi.