• Amakuru / POLITIKI

 

Kuri uyu 27 Mutarama, u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, igahitana abarenga miliyoni esheshatu n’abandi bantu babarirwa muri za miliyoni bishwe n’ubutegetsi bw’Abanazi, rugaragaza impungenge ku kwiyongera kw’urwango, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside ku isi.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, witabirwa n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta, abadipolomate, abahagarariye Umuryango w’Abibumbye, abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, abagize umuryango w’Abayahudi n’amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Jenoside itaba impanuka, ahubwo itegurwa n’ibimenyetso bigaragara birimo ivangura, gupfobya ikiremwamuntu no guhakana ukuri.

Yagize ati “Kwibuka ni umuhamagaro wo kwiyemeza inshingano. Bisaba kuba maso, kugira ubutwari n’imbaraga zo gukumira ibyaha ndengakamere aho ari ho hose.”

Ashingiye ku mateka y’u Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yasabye umuryango mpuzamahanga kudaceceka igihe hagaragaye ibimenyetso by’urwango n’ihohoterwa, ashimangira ko kutagira icyo bikorwaho bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu b’inzirakarengane.


Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Dr. Azonia Ojielo, yavuze ko Jenoside yakorewe Abayahudi ari “imwe mu bugome ndengakamere mu mateka y’ikiremwamuntu,” ashimangira ko kuyibuka bigomba kuba intwaro yo kurinda icyubahiro cya muntu muri iki gihe.

Yagize ati “Uyu muhango ni urwibutso rukomeye rutwibutsa inshingano zo kurwanya urwango, ivangura n’ipfobya rya muntu aho ari ho hose.”


Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, yemeje inshingano z’igihugu cye zo gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi no kurwanya urwango rwibasira Abayahudi, avuga ko urwo rwango rukomeje kwiyongera mu Budage no hirya no hinp ku isi.


Ambasaderi wa Israheli mu Rwanda, Einat Weiss, yibukije ko Jenoside itatangiranye n’iyicwa ry’abantu mu byumba bya gazi, ahubwo yatangiriye mu magambo arimo ibinyoma, ivangura n’urwango.

Uyu muhango wasojwe n’ubutumwa bwo kwiyemeza gukomeza kuba maso, kunga ubumwe no gufata inshingano zo gukumira Jenoside n’ibindi byaha ndengakamere, hibutswa ko guceceka mu gihe cy’urwango ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma ibyaha nk’ibi bisubira.











 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments