Urukiko rwo mu Bushinwa rwakatiye igihano
cy’urupfu abantu 11 bo mu muryango uzwi cyane w’abanyabyaha, wagize uruhare mu gukoresha
no kuyobora ibigo by’ubwambuzi byari muri Myanmar, nk’uko byatangajwe
n’itangazamakuru rya Leta y’u Bushinwa.
Abagize uwo
muryango, uzwi nka Ming family, bari mu miryango myinshi yakoraga ibikorwa
by’ubugizi bwa nabi birimo ubwambuzi bw’amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga,
aho abantu benshi babashukaga binyuze kuri internet no ku mbuga zitandukanye
z’itumanaho.
Amakuru
aturuka mu nkiko avuga ko abandi benshi bo muri uwo muryango bahamijwe ibyaha
bitandukanye, bakatirwa igifungo kirekire, bitewe n’uruhare bagize mu bikorwa
by’ubugizi bwa nabi.
Uwo muryango
wakoraga mu izina rimwe mu miryango ine ikomeye yagenzuraga umujyi wa Laukkaing
muri Myanmar, hafi y’umupaka uhuza icyo gihugu n’u Bushinwa. Uwo mujyi wahoze
utuje wahinduwe igicumbi cy’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, gukina urusimbi no
gukoresha murandasi byibasira abantu batandukanye ku Isi.
Benshi mu
bagize iyo miryango batawe muri yombi mu mwaka wa 2023, nyuma y’uko ingabo z’icyo gihugu zifashe ako gace, maze bagashyikirizwa
ubuyobozi bw’u Bushinwa kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Nkuko
tubikesha CCTV, radiyo na televiziyo ya
Leta y’u Bushinwa, amakuru avuga ko abantu 39 bo mu muryango wa Ming bakatiwe
ibihano bitandukanye ku wa Mbere, mu mujyi wa Wenzhou uherereye mu burasirazuba
bw’u Bushinwa.
Muri abo, abantu
11 bakatiwe igihano cy’urupfu, mu gihe abandi batanu bahawe igihano cy’urupfu
ariko gihagaritswe imyaka ibiri, gishobora guhinduka igifungo cya burundu
bitewe n’imyitwarire yabo. Abandi 11 bakatiwe igifungo cya burundu, mu gihe
abasigaye bahawe ibihano by’igifungo biri hagati y’imyaka itanu na 24.
Urukiko
rwasanze kuva mu mwaka wa 2015, umuryango wa Ming ufatanyije n’andi matsinda
y’abanyabyaha baragize uruhare mu byaha bikomeye, birimo uburiganya bukoresheje
itumanaho (telecommunications fraud), gukina urusimbi mu buryo butemewe, icuruzwa
ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ubusambanyi bw’ubucuruzi (prostitution).
Urukiko rwavuze
ko ibikorwa by’urusimbi n’ubwambuzi (scams) byakorwaga n’iyo miryango byinjije asaga
miliyari 10 z’ama-yuan (angana na miliyari 1.4 z’amadolari ya Amerika),
amafaranga afatwa nk’ayinjijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abasesenguzi
n’abandi bari barakoze igenzura ryigenga bagaragaje mbere ko casino za buri
muryango muri iyo ine zashoboraga gutunganya miliyari nyinshi z’amadolari buri
mwaka, bigaragaza ubukana n’ubunini bw’iyo mikorere y’ubugizi bwa nabi.
Urukiko
kandi rwasanze umuryango wa Ming n’andi matsinda y’abanyabyaha baragize uruhare
mu rupfu rw’abakozi bamwe bakoraga muri za scam centres, aho harimo n’aho abakozi
barashwe mu rwego rwo kubabuza gusubira mu Bushinwa.
Uru rubanza
rwafashwe nk’urugero rukomeye
rw’icyemezo cya Leta y’u Bushinwa cyo guhana bikomeye ibyaha byambukiranya
imipaka, cyane cyane ibyifashisha ikoranabuhanga, urusimbi n’ibiyobyabwenge.