Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yibutsa ko ururimi rw’Ikinyarwanda ari imwe mu ndangamuntu zikomeye ziranga Abanyarwanda, rukaba ishema ryabo ndetse n’ishingiro ry’ubutwari bwaranze Intwari z’u Rwanda.
Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko gukoresha Ikinyarwanda mu buryo buboneye, haba mu kuvuga no kucyandika, ari inkingi ikomeye mu gusigasira umuco no gukomeza indangagaciro z’ubutwari.
Ibi yabitangaje mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 32, uzizihizwa ku wa 01 Gashyantare 2026, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”
Dr. Bizimana yavuze ko Ikinyarwanda gisobanura umwirondoro w’Umunyarwanda, kikaba ishema rihuriweho n’abato n’abakuru, asaba ko cyakoreshwa mu buryo buboneye hirindwa kukivanga n’indimi z’amahanga, kugoreka amagambo cyangwa gukoresha imvugo zitajyanye n’umuco nyarwanda.
Yagize ati:"Gukoresha Ikinyarwanda cyiza ni inshingano ya buri wese, kandi n’abato bakwiye kucyigishwa neza kuko ari cyo kimenyetso cy’ubudahangarwa n’ubutwari bwacu."
Yongeyeho ko ubutwari budashobora gutandukanywa n’umuco, naho umuco ukaba udashobora kubaho nta rurimi rubumbatiye Abanyarwanda, agaragaza ko kubura ururimi ruhuriweho byahungabanya umusingi w’igihugu.
Ku ruhande rwe, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Ngarambe François, yavuze ko ururimi ari ingenzi mu gutoza no kuraga indangagaciro z’ubutwari.
Ati:"Iyo tudafite ururimi ruhuriweho, ntitwakwizera kuzagira Intwari mu gihe kizaza. Ubutwari burigwa, buratozwa kandi bigakorwa hifashishijwe ururimi."
Ngarambe yagaragaje ko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye bamwe bafata indimi z’amahanga nk’ikimenyetso cy’ubusirimu n’ubuhanga, nyamara akenshi usanga n’izo ndimi zitavugwa neza, asaba Abanyarwanda kwita ku Kinyarwanda nk’indangagaciro yihariye.
Yavuze ko mu bagira uruhare mu kugoreka ururimi harimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abahanzi, abanyamakuru n’abandi bafite ijambo mu muryango nyarwanda, abasaba kwisuzuma no gukoresha Ikinyarwanda hubahirizwa amategeko yacyo.
Minisitiri Dr. Bizimana na we yasabye abagira uruhare mu konona Ikinyarwanda guhindura imikorere bakarushaho kukirinda no kukizamura.
Intebe y’Inteko, Robert Masozera ashimangira ko Intwari z’u Rwanda zakoresheje Ikinyarwanda mu bikorwa byazo byose, bigaragaza ko ururimi kavukire rwari umuyoboro w’ubutwari n’ubwitange.
Isuzumabipimo ryakozwe muri Kanama 2025, ku murage ndangamuco w’u Rwanda ryagaragaje ko Ikinyarwanda kivugwa n’Abanyarwanda ku kigero cya 99.7%.
Icyakora, 70.6% by’ababajijwe bagaragaje ko bagikoresha nabi, aho 6.6% bemera ko imikoreshereze yacyo itanoze na gato, mu gihe 64.3% bavuga ko idashimishije.
Mu mpamvu zatanzwe zituma Ikinyarwanda gikoreshwa nabi, kuvanga indimi z’amahanga byaje ku isonga, cyane cyane bigamije kwerekana ubuhanga, ubwirasi n’ubusirimu ku kigero cya 32.5%.
Hakurikiraho kwigana abakomeye ku kigero cya 22.5%, abatakizi bitewe n’ingaruka z’amateka ku kigero cya 14.5%, ndetse no kubura amagambo yabugenewe kuri 14%.
Like This Post? Related Posts