Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yatangije ku mugaragaro urubuga rwitwa Mbaza, rugamije gufasha abaturage kugeza ibibazo n’ibitekerezo byabo ku buyobozi no gutanga amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iri tangizwa ry’uru rubuga
ryabereye mu Mujyi wa Kigali, mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu
gukoresha ikoranabuhanga mu kunoza imitangire ya serivisi no kongera uruhare
rw’abaturage mu miyoborere y’igihugu.
Urubuga Mbaza rushyiriweho
kunganira ubusanzwe bwo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage, aho umuturage
ashobora gutanga ikibazo cyangwa igitekerezo akoresheje ikoranabuhanga,
akabikurikirana mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Abaturage bifuza gukoresha
uru rubuga basabwa kwiyandikisha banyuze ku rubuga www.mbaza.gov.rw, aho
bashobora gutanga ikibazo, bakerekwa aho kigeze mu gihe kiri imbere, ndetse
bakabona n’igisubizo cyatanzwe n’inzego zibishinzwe.
Atangiza iri gerageza, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko gutangiza uru rubuga biri mu murongo wa Guverinoma wo kurushaho kwegera umuturage no kumushyira ku isonga mu miyoborere y’igihugu. Yagize ati:
“Twishimiye gutangiza uru rubuga kuko ruje koroshya uburyo bwo kwakira ibibazo
by’abaturage no kubikurikirana kugera igihe bikemuriwe.”
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Madamu Ingabire Paula, yashimangiye ko Mbaza ari ikimenyetso cy’intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu kwifashisha ikoranabuhanga mu nzego zose z’igihugu. Yagize ati “Mbaza izafasha mu guhuza inzego n’abaturage no gutanga ibisubizo byihuse kandi byizewe.”
Guverinoma isaba abaturage,
abikorera n’imiryango itandukanye gutangira gukoresha uru rubuga bashyiramo
ibibazo bijyanye n’imibereho yabo ya buri munsi, birimo ibikorwaremezo, isuku,
umutekano n’izindi serivisi rusange.
Uretse abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze nabo bazajya bifashisha
urubuga Mbaza bashyiramo ibibazo bitandukanye byatanzwe n’abaturage mu bundi
buryo (Inteko z’abaturage, Umuganda, Umugoroba w’umuryango,…) kugira ngo
byoroshye ikurikiranwa ryabyo.
Kugeza ubu, Minisiteri
y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko iri gerageza ryatangiriye mu Mujyi wa Kigali, mbere
y’uko ryagurirwa mu gihugu hose.