• Amakuru / MU-RWANDA


Minisitiri w’Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane mu Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye Umuryango Mpuzamahanga gukomeza kuba maso no guhangana n’urwango, avuga ko Jenoside itajya iba impanuka ahubwo ari igikorwa gitegurwa mu byiciro, kandi ko ishobora gukumirwa igihe ibimenyetso byayo bikumiriwe hakiri kare.

Ibi yabitangarije ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026, mu gikorwa mpuzamahanga cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi (International Holocaust Remembrance Day) no kuzirikana imyaka 81 ishize inkambi ya Auschwitz-Birkenau ikuweho, ahari Abanazi bafungiraga no kwica abantu. 

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, cyitabirirwa n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, Abayahudi baba mu Rwanda, inshuti zabo, n’abayobozi bakuru bo mu Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Jenoside yakorewe Abayahudi, yateguwe n’ubutegetsi bw’Abanazi mu Budage, mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi (1939-1945), ikaba yarahitanye Abayahudi barenga miliyoni esheshatu, banganaga hafi 2/3 by’Abayahudi bari batuye mu Burayi muri icyo gihe.

Yagize ati:"Jenoside ntipfa kubaho gutyo. Ni igikorwa gitegurwa kigaca mu byiciro bigaragara birimo gutandukanya abantu mu matsinda, kubarobanura, kubambura ubumuntu, kugeza biganisha ku bwicanyi rusange. Gusobanukirwa iyi nzira ni ingenzi cyane mu kuyikumira."

Yagereranyije Jenoside yakorewe Abayahudi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rutazirikana Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi gusa nk’igihugu, ahubwo ko rubikora nk’Igihugu cyanyuze muri Jenoside.

Minisitiri Nduhungirehe yanenze bikomeye ukwiyongera kw’ivangura n’urwango byibasira Abayahudi hirya no hino ku Isi, avuga ko hakomeje kwiyongera kurebera ibyo bikorwa bibi, igikwirakwizwa ry’amakuru y’ibinyoma, n’ivangura bituma amasomo y’amateka arushaho kuba ngombwa muri iki gihe.

Yongeye kugaruka ku bibera hafi y’u Rwanda, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), agaragaza ko hari amatsinda y’abantu akomeje kwibasirwa hashingiwe ku bo bari bo, nyamara Umuryango Mpuzamahanga ntuhaguruke ngo uhangane n’ako kababaro.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko Jenoside yakorewe Abayahudi itatangiriye mu bwicanyi gusa, ahubwo yatangiriye mu ivangura, mu binyoma no mu guheza abantu.

Yagize ati:"Jenoside ntiyatangiriye ku bwicanyi, yatangiriye mu rwango, mu binyoma no mu ivangura ryibasiraga Abayahudi, ribatesha agaciro, ribashyira mu ishusho y’abanzi bashakaga, ribambura icyubahiro cyabo mbere y’uko bicwa."

Nubwo Jenoside yakorewe Abayahudi yatumye hashyirwaho amategeko n’inzego mpuzamahanga zigamije gukumira no guhana Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, ivangura n’urwango byibasira Abayahudi biracyariho.

Ambasaderi Weiss yagaragaje impungenge ku kwiyongera ku rwango rwibasira Abayahudi ku Isi, cyane cyane mu rubyiruko. 

Yagize ati:"Mu myaka ya vuba, twabonye ukwiyongera k’urwango rwibasira Abayahudi hirya no hino ku Isi, mu mihanda, muri za kaminuza no ku mbuga nkoranyambaga. Guhakana no kugoreka amateka ya Jenoside biragenda byiyongera."

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, yavuze ko Igihugu cye gikomeje kwiyemeza guhangana n’ivangura rishingiye ku rwango rwibasira Abayahudi, kandi ko ari inshingano idahagarara isaba uruhare rwa buri wese.

Yagize ati:"Turabona ivangura rishingiye ku rwango rwibasira Abayahudi ryiyongera ku rwego ruteye ubwoba, atari mu Budage gusa, ahubwo no ku rwego mpuzamahanga. Ibi ni igisebo."

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Ozonia Ojielo, yavuze ko Jenoside yakorewe Abayahudi yabaye kubera ihuriro ribi ry’ingengabitekerezo rikabije, ihungabana rya politiki, ikoreshwa nabi n’ubutegetsi, no kunanirwa kubahiriza indangagaciro n’amategeko.

Yagize ati:"Ibi bikwiye kuba isomo ridukangurira kumenya uko Jenoside ishobora kuvuka igihe urwango rwemerewe kuba ibintu bisanzwe, ubutegetsi bukabura kugenzurwa, n’icyubahiro cy’ikiremwamuntu kigahonyorwa."

Yashimangiye kandi akamaro ko kwigisha urubyiruko, avuga ko kwibuka ari imwe mu ntwaro zikomeye zo gukumira ko amateka mabi yasubira. 

Yagize ati:"Kwibuka ni yo ngabo nziza yo kurinda ejo hazaza. Urubyiruko rugomba guhabwa ubumenyi, kugirirwa impuhwe n’ubushobozi bwo gutekereza byimbitse, kugira ngo rusobanukirwe impamvu aya mahano yabaye, bityo rufashe kubaka Isi itandukanye n’iyo."

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments