Ku gicamunsi
cyo ku wa mbere tariki ya 26 Mutarama
2025 ku cyicaro gikuru cya Kompanyi
itwara abantu ya Volcano Express ahazi nko mu nkundamahoro ahabereye ikimeze nk’imyigaragambyo y’abakozi
ndetse n’abahoze ari abakozi b’iyo
Kompanyi bishyuzaga ibirarane by’Imishara yabo igiye kumara hafi amezi umunani badahebwa ahubwo bagakomeza
kubaburabuza .
Ubwo umunyamakuru wa BTN RWANDA yageraga aho ku kicaro yaganiriye na bamwe muri baje
kwishyuza ibirarane byabo maze bamutangariza ingaruka
kubura iyo mishahara bimaze
kubagiraho mu miryango yabo .
Bamwe mubo
twaganiriye bagize bati dufite ibibazo bitandukanye harimo kuburara, Kubwirira ndetse n’abana kuva
mu mashuri utibagiwe kwirukanwa
mu mazu nabanyirayo ibi bikaba aribyo byabazinduriye kwishyuza .
Umushoferi utashatse ko amazina ye atangazwa yadutangarije ko amaze
amezi umunani ategereje
umushara we ariko bahora bamuha
itariki ngo azaze ariko bigafata
igihe kugeza nubu akaba asaba
ubugenzuzi bw’umurimo mu mujyi wa Kigali
ndetse na Minisiteri y’abakozi n’umurimo
kubarengabura kuko bimaze gukabya .
Ubwo twageragezaga
kuvugana n’Ubuyobozi bwa Volcano
Express Ltd mu majwi arimo ubwishongore bwinshi
umwe mu bakozi bayo yabwiraga
umunyamakuru nabi amutera ubwoba
ko iyo nkuru nisohoka biraza
gufata indi ntera kugeza nubu abo bakozi nta gisubizo
barabona kugeza natwe turacyashakisha abayobozi ba Volcano Express
kugira batubwire aho icyo kibazo kigeze