Gisagara Umugore witwa NYIRANEZA Lea utuye mu mudugudu wa Ruhuha Akagari ka Gakoma umurenge wa Mamba akarere ka Gisagara aratabaza nyuma yo gutegerwa mu nzira n’amabandi yigize ibihazi akamuhohotera (Kumusambanya, kumukubita no kumwambura ibyo yari afite) taliki 15 Mutarama 2026 atashye avuye mu Isantere ya Ruhuha, ariko nyuma y’uko bamusize ahabi ababikoze bakaba bakidegembya.
Uyu mubyeyi NYIRANEZA Lea utuye
mu mudugudu wa Ruhuha Akagari ka Gakoma umurenge wa Mamba akarere ka Gisagara,
Bplus Tv imusanze mu rugo iwe ari gutoranyiriza ibishyimbo ku mbuga, mu ntege
nke afite magingo avuga ko bituruka ku kuba taliki 15 Mutarama 2026 ubwo
yaratashye avuye mu Isantere ya Ruhuha, maze ategerwa mu nzira n’amabandi
yigize ibihazi aramuhohotera ibirimo (kumukubita, kumwambura ibyo yari afite
n’ibindi) aho anagaruka ku mazina y’ababikoze.
Ibi byatumye Bplus Tv
yegera bamwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi bayibwira ko ari ibintu bibabaje kugira ngo abantu
bahohotere umubyeyi kugeza ubwo bisabye kujya kwa muganga n’ubundi nk’uko
bigaragara mu mpapuro zo kwa Muganga Bplus Tv ifitiye Copy, bikabatera inkeke
aho ngo abashyirwa mu majwi kuri ibi bikorwa bigayitse na n’ubu bakidegembya
mbese ameze nk’uwatereranywe n’ubuyobozi.
NYIRANEZA Lea n’abaturanyi
be bahuriza ku cyifuzo cy’uko yahabwa ubutabera bitewe n’uko ubwo twe
twahageraga ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ngo ntacyo zari zakamufashije, ndetse
afite impungenge ko byazinzikwa abakekwaho kwihisha inyuma y’ibi byaha
ntibabibazwe cyangwa ngo bahanwe mu gihe byaba bibahamye.
Epaphrodite Nyabyenda
Umuyobozi w’umudugudu wa Ruhuha ahakana iby’uko iki kibazo atagikurikiranye,
ahubwo akemeza ko yagikurikiranye ngo agasanga abo uyu mubyeyi ashyira mu majwi
ko bamuhohoteye bo babihakana ndetse ko batigeze bahura nawe. Nyabyenda Asoza agaya
imyitwarire itari myiza y’uyu mubyeyi.
Umuvugizi wa Police y’u
Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ikibazo cy’uyu mubyeyi
bakimenye ndetse yanahawe ubutabazi bw’ibanze ajyanwa kwa Muganga. Yongeraho ko
n’iperereza rigikomeje ngo hamenyekane ababa bihishe inyuma y’ibi bikorwa
bigayitse bakurikiranwe n’inzego z’ubutabera.
Uyu mubyeyi Lea usaba
ubutabera afite abana bane n’umugabo aho ngo kugeza magingo aya ntarasobanukirwa
impamvu abo ashyira mu majwi ko bamuhohoteye bakidegembya ndetse akabihuriraho
n’abaturanyi be.
Indi mpamvu nyamukuru
basaba ko iki kibazo cyakwitabwaho kigakemuka uyu mubyeyi agahabwa ubutabera,
ni iy’uko ngo byafasha gukumira ibindi byaha nk’ibi bitaraba kuko bishoboka ko
abantu babiburiramo n’ubuzima.