Mu karere ka Rusizi, mu murenge wa Kamembe mu kagali ka Kamashangi ku isaha y’isaa munani nibwo hamenyekanye inkuru y’uko inzu ya Bizuru Jerome yafashwe n’inkongi y’umuriro gusa abaturanyi bihutira gutabara bavuga ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi kuko Jerome ndetse n’umufasha we batari bari mu rugo mu Jerome avuga ko ntakintu na kimwe baramuye mu nzu kuko basanze byose byahiye byakongotse.
Jerome
avuga ko arebye agaciro k’ibyahiriye mu nzu Kangana na million 20fr. Abaturanyi
basabira Jerome ko ubuyobozi bwagira icyo bumufasha bitewe nuko ntacyo
yasigaranye byose kuko byahiriye mu nzu.
Umunyamabanga
nshingwabikorwa w’umurenge wa kamembe ingabire Joyeux ahamya iby’aya makuru
avuga ko iyi nkongi yabaye kandi nta kintu barokoye mu nzu gusa akavuga ko nk’ubuyobozi
bari gufasha Jerome gushaka aho we n’umuryango we baba bacumbitse.
Hashinze
iminsi hirya no hino mu gihugu humvikana inkuru z’inzu zifatwa n’inkongi y’umuriro
zigatikiriramo byinshi bitewe n’umuriro w’amashanyarazi nk’uko abaturage
babivuga bagatanga urugero nko muri aka kagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe
hamaze gushya inzu 2 mu cyumweru Kimwe.