• Amakuru / MU-RWANDA


Umusaza wo Murenge wa Mururu, mu Karere ka Rusizi, arembeye mu bitaro bya CHUK nyuma yaho  bivugwa ko yakanzwe ubugabo n'umukobwa inshuro ebyiri.

Ni mu gihe mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama 2026, yari yabitswe ko yapfuye ariko nyuma aza guhembuka.

Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko amakimbirane awurimo amaze igihe kuko mu 1994, Bizimana Vedaste, yatandukanye na nyina wa Faida, ashaka undi mugore na we arapfa, azana uwa gatatu ari na bari kumwe kugeza ubu.

Umukobwa we Faida na we yaje gushaka umugabo ariko urugo ruramunanira agaruka kuba iwabo maze atangira kujya atongana na mu kase ndetse rimwe na rimwe bakanarwana, aho ku nshuro ya mbere bafatanye mu mashati maze amukanda ubugabo umusaza atabarwa n'abaturanyi bamumukura hejuru.

Ayo makimbirane yarakomeje kuko mu minsi yashize bongeye kurwana maze arongera akanda se ubugabo ku nshuro ya kabiri ari nabyo byabaye intandaro yo kujya kwa muganga ubu akaba arembeye mu bitaro bya Kigali CHUK, aho yanabazwe kuko ngo basanze ubwo yamukandaga udutsi two mu mutwe twaraturitse.

Umwe yagize ati:"Bicara bashondana na mukase, umusaza yataha n'ubundi yanduru yabaye kare ikongera ikabyuka. Ntawuhaha undi bahora batukana gutyo gutyo, ubwo umusaza yaba nk'uvuga bagafatana n'umukobwa we, umukobwa akamufata akamujisha bakarwana bikarangira umusaza akubiswe, abaturanyi bakaza n'abayobozi bakaza, gusa, abayobozi bategetse uriya musaza kubakira umukobwa kuko nta kundi kuntu yava hariya."

Abaturanyi bavuga ko nta mahoro azaboneka muri urwo rugo kuko hahora intonganya ariko ubuyobozi bwari bwasabye se wa Faida kumwubakira inzu, we avuga ko yamuhaye isambu nta kindi yakora.

Bakomeza bavuga ko umuti w'aya makimbirane ni uko Faida yakubakirwa inzu agatandukana se.

Ati:"Nta mahirwe nabiha bakirikumwe muri iyi nzu, induru izahora ari yayindi n'ubuyobozi bw'umudugudu nabwo bwarananiwe. Icyifuzo cyacu ni uko umukobwa yakubakirwa inzu ye bagatandukanywa nibyo byatanga amahoro hariya kuko nubwo uriya musaza yaba atagihari ariko byatanga amahoro ku basigaye muri iriya nzu."

Umunyamabanga w'Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James, avuga ko nta makimbirane ari muri urwo rugo, ahubwo ko uwo musaza arwaye bisanzwe.

Yongeyoho ko ibivugwa ko umukobwa we yamukanze ubugabo ari ugusebanya bitewe ni uko mukase ashaka ku muvuga nabi.

Yagize ati:"Ntayo, nta makimbirane ahari ahubwo, ikigaragara cyo uriya mugore w'uriya mugabo (Mukase) amuharibika kubera amakimbirane afitanye na Faida (umukobwa w'umugabo we), buri gihe ashaka kumugerekera ikintu cyose kuko n'ubuyobozi bw'umudugudu bwagiyeyo bukirikiranye busanga nta kibazo kirimo.Uriya mugabo arwaye bisanzwe, twavuganye n'umuhungu we umurwaje, umugabo arwaye bisanzwe. Ntabwo yakanzwe ubugabo arwaye uburwayi bisanzwe ari mu Bitaro CHUK."

Ubwo umunyamakuru yageraga kwa Bizimana Vedaste yasanze hakinze nta muntu uhari kuko bari mu bitaro naho uwo mukobwa bivugwa ko yamaze gukanda ubugabo bwa se inshuro ebyiri yahise ajya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments