Imvura nyinshi ivanze n'umuyaga yaguye mu Mirenge itandukanye y'Akarere ka Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba, yangije imyaka y'abaturage ndetse n'inzu 23 zirimo n'ibiro by'Akagari.
Ni imvura yaguye ku wa 26 Mutarama 2026, mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Iyi mvura yasambuye ibiro by'Akagari ka Ruhembe, mu Murenge wa Zaza, aho abaturage bari kubunza imitima bibaza aho bazajya bahererwa serivisi kuko ibi biro byahise bifungwa.
Umwe mu baturage baganiriye na BTN TV yagize ati:"Ejo haguye imvura nyinshi yangiza ibikorwaremezo n'insina z'abaturage, ibitoki byaraguye...ariko icyo nashoboye kumenya ni uko ibiro by'Akagari kacu byasenyutse. Imbogamizi dufite ni uko serivisi twajyaga tuyibonera hafi none ubu serivisi z'akagari zahagaze, turasaba ubuyobozi bwo hejuru ngo budutabare kugira ngo twongere tubonere serivisi hafi."
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungireje ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Mukayiranga Glorioze, yahumurije abaturage avuga ko badakwiye kugira impungenge z'aho bazahererwa serivisi.
Yagize ati:"Muri nyobozi turimo kwemeza amafaranga yo kugasana (Akagari) no gushaka amabati kugira ngo abaturage bongere bahabwe serivisi. Aho muri Zaza hari n'inzu z'abaturage zasenyutse turi gutanga raporo muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (Minema) kugira ngo igoboke abatishoboye ariko tunabwira abishoboye kwisanira bakaba bahabwa umuganda wo kubunganira."
Yakomeje avuga ko hari itsinda ryaturutse ku Karere kugira ngo rikore isuzuma (Assessment) ry'ibyangiritse byose muri rusange.
Iyi mvura ivanze n'umuyaga yaguye muri aka Karere ka Ngoma yangije inzu 23 zirimo n'ibiro by'Akagari ka Ruhembe kari mu Murenge wa Zaza, muri uyu Murenge wa Zaza hanangiritse n'inzu 5 z'abaturage.
Mu Murenge wa Rurenge wasenyutse inzu 4, mu gihe mu Murenge wa Rukumberi hasenyutse inzunzu 14.
Like This Post? Related Posts