Umunyamakuru Uwera Jean Maurice yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026.
Uwera asimbuye Alain Mukuralinda
witabye Imana muri Mata 2025 ku myaka 55 azize uburwayi bwo
guhagarara k’umutima, mu nshingano na we yatangiye mu mwaka wa 2021.
Uwera ahawe inshingano nshya mu
gihe yari asanzwe ari Umunyamakuru wa SK FM yagiyeho avuye kuri
Televiziyo y’u Rwanda.
Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 14
mu itangazamakuru n’itumanaho, aho anasobanukiwe bidasanzwe imiterere
y’itangazaamakuru ryo mu Rwanda, amakuru abaturage bakeneye ndetse n’imikorere
ya Guverinoma.
Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu
mwaka wa 2011 ubwo yari ashinzwe amakuru kuri Flash FM na Televiziyo, akaba
yaranakoze igihe mu rwego rwo kwakira abantu mbere yo kwinjira mu
itangazamakuru.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya
kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi.
Soma
imyanzuro yose: