Uwera Jean Maurice yashimiye Nyakubahwa
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuba yamugiriye icyizere anamusezeranya
kutazamutenguha.
Ibyemezo
by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo hashize tariki ya 28 Mutarama 2026,
byashyize abayobozi mu myanya itandukanye, Uwera Jean Maurice usanzwe ari
umunyamakuru agirwa Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije.
Mu butumwa
yanyujije ku rukuta rwe rwa X , Uwera Jean Maurice yashimiye bikomeye Perezida
Kagame ku cyizere yamugiriye, amusezeranya ko atazamutenguha.
Ati
"Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere
mwangiriye mumpa inshingano zo kuba umuvugizi wungirije wa Guverinoma.
Ndabizeza gutanga umusanzu wanjye mu guharanira icyateza imbere Abanyarwanda no
gushyira umuturage ku isonga."
Agiye kuri
izi nshingano asimbura Alain Mukuralinda witabye Imana muri Mata 2025 azize
uburwayi bwo guhagarara k’umutima.
Muri
Mutarama 2025, Uwera Jean Maurice wamenyekanye nk’umunyamakuru w’Urwego
rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), by’umwihariko mu biganiro nka ‘Waramutse
Rwanda’ n’amakuru ya Televiziyo y’u Rwanda, byavuzwe ko yahawe akazi ko
kuyobora SK FM.
https://twitter.com/Uwera_J_Maurice/status/2016596117325050120