• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 21 y'amavuko, ukekwaho kwica umugore babanaga w’imyaka 20 y'amavuko.

Icyaha akurikiranyweho cyabaye ubwo bari mu rugo mu Mudugudu wa Kadurumba, mu Kagari ka Munazi, mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y'Amajyepfo, ku wa 22 Mutarama 2026, ahagana Saa Tatu z’ijoro (21h00').

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu ibazwa rye, ukekwa avuga ko yamukubise ingumi mu gahanga, akamukubita n’umwuko ahantu hatandukanye ku mubiri akamusigaho akagenda, abahuruye batabaye bagasanga yapfuye. 

Yakomeje asobanura ko yabitewe n’umujinya w’uko yari amaze kumutuka ngo ni imbwa ubwo yari amubajije impamvu atatetse kandi yari yamusigiye amafaranga yo guhaha, abisabira imbabazi.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano k’igifungo cya burundu, nk'uko giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments