Saïf
al-Islam Kadhafi, w’imyaka 53, wamaze igihe kinini afatwa nk’uzasimbura se mu
bya politiki mbere y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa se Mouammar Kadhafi mu 2011,
yishwe ku wa kabiri tariki ya 4 Gashyantare i Zintan, mu burengerazuba bwa
Libiya.
Nk’uko
byatangajwe n’umwunganizi we w’Umufaransa, Marcel Ceccaldi, Saïf al-Islam
yishwe ahagana saa munani z’amanywa ku isaha yo muri Libiya, “ari mu rugo iwe,
n’itsinda ry’abantu bane.” Abagabo bitwaje intwaro bataramenyekana ngo babanje
guhagarika kamera z’umutekano, nyuma bagatera inzu yari atuyemo bakamwica,
nk’uko bivugwa n’amasoko ya hafi y’abo bari bamuzi.
Saïf
al-Islam Kadhafi yashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) ashinjwa
ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe mu gihe cyo guhosha imyigaragambyo yo mu
2011.
Muri uwo mwaka yafatiwe mu majyepfo ya Libiya,
ajyanwa gufungirwa i Zintan. Mu 2015 yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma
y’urubanza rwanenzwe cyane, ariko nyuma aza kugirirwa imbabazi. Kuva icyo gihe,
aho yari aherereye ntihigeze hamenyekana neza: “Yahoraga yimuka,” nk’uko
byemejwe n’umwunganizi we, wavuze ko hari “intege nke mu mutekano” zari
zatangajwe hashize iminsi igera ku icumi mbere y’urupfu rwe.
Yize mu
bihugu by’i Burayi n’Amerika kandi mbere ya 2011 yifuzaga kwiyubakira isura
y’umuntu ushaka impinduka, Saïf al-Islam yaje guta icyizere cy’abamurebaga neza
ubwo yatangazaga amagambo akangisha abigaragambyaga “kwibona mu maraso menshi”
mu ntangiriro z’ubwigomeke.
Mu 2021, yagerageje
kugaruka mu ruhando rwa politiki atangaza kandidatire ye mu matora y’umukuru
w’igihugu, yiringira inkunga y’abifuzaga kugarura ubutegetsi bwa kera. Icyakora
ayo matora yaje guteshwa agaciro, mu gihugu kigikomeje kubangamirwa
n’amacakubiri.
Ku mpuguke
zitandukanye, urupfu rwe rushobora kumugira ikimenyetso cy’ubutwari (martyr) ku
gice cy’abaturage, mu gihe kandi rukuraho umukinnyi wa politiki wari uhanganye
kandi utavugwaho rumwe. Moussa Ibrahim, wahoze ari umuvugizi w’ubutegetsi bwa
Kadhafi, yamaganye ubu bwicanyi abwita “ubwicanyi burimou bugambanyi,” avuga ko Saïf al-Islam
yifuzaga “Libiya imwe, yigenga kandi yunze ubumwe.”
Hashize
imyaka 14 Mouammar Kadhafi ahiritswe ku butegetsi, Libiya iracyari mu bihe
bikomeye by’umutekano muke. Hari ubutegetsi bubiri buhanganye: guverinoma
y’ubumwe bw’igihugu ifite icyicaro i Tripoli, yemewe n’Umuryango w’Abibumbye,
n’ubuyobozi bubangikanye buri i Benghazi, bushyigikiwe na Marshal Khalifa
Haftar.
Like This Post? Related Posts