• Amakuru / MU-RWANDA


Abakozi bakorera kampani y’isuku ya  BAJ Ltd ikorera mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge baratabaza, nyuma yo kwirukanwa ku mirimo yabo n’ubuyobozi bw’iyi kampani mu maherere kandi batanishyuwe amafaranga y'amezi atatu bakoreye.

Umwe mu bakozi baganiriye na BTN TV, avuga ko yambuwe telefone ye, azira ko yagaragarije abashinzwe isuku mu Mujyi wa Kigali ibitagenda neza muri iyi kampani. 

Uyu watanze amakuru avuga ko bitamuguye neza uretse kwamburwa telefone ye yanirikanwe mu kazi, ahita asabwa kuzana ibikoresho by'akazi birimo n'isurubeti.

Uretse kutishyurwa amafaranga yabo y'amezi atatu, aba bakozi bavuga ko banakoreshwa amasaha y'umurengera, bagakatwa amafaranga ibihumbi 5000Frw byitwa ko ari ibya Ejo Heza ariko ntibabone ubutumwa bugaragaza ko bazigamiwe n'ibindi.

Umwe yagize ati:"Twatangiye akazi ku itariki 02 Werurwe 2025, twaje batubwira ko tuzajya duhebwa amafaranga twakoreye mu minsi 15 ariko ubu amezi atatu arashize tutarahebwa. Twatangiye akazi turi abakozi 14 none ubu dusigaye turi abakozi batatu gusa abandi barananiwe baragenda."

Yakomeje avuga ko bari barabwiwe ko buri muntu azajya akatwa amafaranga ibihumbi 5000Frw ya Ejo Heza buri minsi 15 ariko ubu ayo mafaranga barayakatwa ariko ntibabone ubutumwa bugaragaza ko bazigamiwe bagakeka ko yaba anyerezwa.

Kutishyurwa amafaranga yabo bakoreye byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo no kuba bamwe barasohowe mu nzu babamo kubera kubura ubwishyu, bityo bagasaba ko ikibazo cyabo cyakwitabwaho bagahabwa ubutabera kandi n’uburenganzira bwabo bukubahirizwa.

Umuhuzabikorwa wa kampani y’isuku ya  BAJ Ltd mu Murenge wa Kigali, Bizimana Egide, ahakana ibivugwa n'aba bakozi, akavuga ko abakozi birukanywe ari abagaragaje imyitwarire mibi.

Yagize ati:"Ibyo uwo mukozi yavuze ntabwo bishobora kuba muri kampani ikorera muri iki gihugu cy'u Rwanda uzi kuko urabizi neza ko tudakorera hejuru y'amategeko. Nta mukozi n'umwe tujya tujyamo umwenda yewe nta n'igikoresho cy'umuntu kampani ishobora gukoresha bitewe n'impamvu iyo ariyo yose. Niba yarayigwatirije mu kabari cyangwa ku wundi mukozi ibyo birashoboka."

Bizimana yakomeje avuga ko ibyo kubakata amafaranga ya Ejo Heza ntibabone ubutumwa bugaragaza ko bazigamiwe ari ukubeshya.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko iki kibazo ubuyobozi bigiye kugikurikirana by'umwihariko.

Yagize ati:"Icyo kibazo cy'iyo Kampani yo mu Murenge wa Kigali tugiye kukirebaho by'umwihariko, tumenye impamvu batari kwishyura abakozi ku buryo haba hashize amezi atatu, turagikurikirana turebe uko bimeze."

Emma Claudine yakomeje avuga ko kuba umuntu yatanga amakuru runaka hanyuma akayazira byaba ari ikibazo gikomeye cyane kuko umuntu atagakwiye kuzira kuba yatanze amakuru.

Ati:"Turagikurikirana turebe kandi tunasaba uwo byabayeho kwegera inzego z'ibanze nk'umurenge kuko dusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe". 

Iki kibazo cy'abakozi bakora ntibishyurwe si umwigariko wo muri iyi kampani gusa kuko abakozi benshi bakorera kampani zikusanya imyanda zikanayitwara bahora bagaragaza ko bahebwa amafaranga make nayo batabonera igihe, gukoreshwa amasaha y'umurengera, ...bagasaba ko iki kibazo gihabwa umurongo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments