Ubuyobozi bw’umujyi wa Kisangani bwasabye abaturage gutuza nyuma y’ibitero bya drones byagabwe ku kibuga cy’indege cya Kisangani, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ikibuga
cy’indege cya Kisangani, gifite akamaro kanini mu by’umutekano no mu bwikorezi,
cyibasiwe n’ibitero bya drones muri iyi mpera z’icyumweru. Nk’uko byatangajwe
n’abayobozi b’aho, drones umunani z’abanzi zashoboye gusenywa mbere y’uko
zigera ku ntego zazo. Nta muntu wapfuye cyangwa wakomeretse, ariko ibi bitero
byateye ubwoba bukomeye mu baturage, bamwe bahunga inzu zabo nyuma yo kumva
guturika kwagejeje ahagana saa munani z’ijoro ryo ku Cyumweru.
Guverinoma
y’intara ya Tshop ishinja umutwe witwaje
intwaro wa M23 hamwe n’umufatanyabikorwa wayo, u Rwanda, kuba inyuma y’ibi
bitero. Kisangani n’umujyi utuwe n’abaturage barenga miliyoni imwe n’igice,
ushingira cyane ku kibuga cy’indege bitewe no kuba imihanda yo muri uwo mugi idakoze neza.
Iki kibuga
kandi gikoreshwa n’ingabo za RDC mu bikorwa bya gisirikare bigamije guhangana
na M23 n’ingabo z’u Rwanda, zibarizwa mu ntera irenga kilometero 400 uvuye aho.
Umutekano
wakajijwe cyane hafi y’ikibuga cy’indege, mu gihe abayobozi basabye abaturage
gutuza, bashimangira ko ibintu biri kugenzurwa kandi ko umutekano wifashe neza.
Iki gitero kije mu gihe hakomeje umwuka mubi mu burasirazuba bwa RDC, aho
umutwe wa M23, uvugwaho gushyigikirwa n’u Rwanda, umaze imyaka myinshi ugaba
ibitero, bikarushaho gukaza ikibazo cy’ubutabazi kimaze kuba kibi cyane
Nyuma yaho
ubuyobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje gushinja umutwe
wa AFC/M23 n’u Rwanda kubagabo ibitero bakoresheje Drone ,Umuyobozi wuwo
mutwe Bertrand Bisimwa, abinyujije mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa
X , aho yagaragaje impungenge zikomeye kubyo yise ibikorwa byo kwica abantu
bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Yagize ati:
“Ntibyemewe na gato ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeza kwishimira kwica abantu
mu bice twabohoye bukoresheje indege za gisirikare, yaba drone cyangwa Sukhoi.
Niba iri
terabwoba rikomeje kwibasira abaturage bo mu bice twabohoye, ibyo bikoresho
by’urupfu bizarimburirwa aho bituruka.”
AFC/M23
ivuga ko uyu mwanzuro ufashwe mu gihe, kuva mu cyumweru gishize, indege nini
n’utudege tutagira abapilote (drone) bya FARDC bikomeje kwifashishwa mu kugaba
ibitero byo mu kirere mu gice cy’imisozi miremire yo muri Teritwari ya Fizi, mu
Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Like This Post? Related Posts