Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwaburiye abantu batanga impano z’indabo zirimbishijwe amafaranga mu gihe cy’umunsi wahariwe abakundana (Saint Valentin) ko ibyo bigize ibyaha bishobora kubafungisha.
Ibi byatangajwe n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye na Igihe, aho yagaragaje ko abakora ibi baba bakora ibyaha bihanwa n'amategeko.
Yagize ati:"Nk’uko byagaragaye mu bihe byashize, twakurikiranye abantu batandukanye mu byaha bijyanye no gukoresha amafaranga mu buryo butubahiriza agaciro k’ifaranga ry'igihugu. Kubikora mu buryo bwo gushimisha umukunzi ntibivuze ko bikwiye gutuma umuntu abura kubaha amategeko. Birakwiye ko abantu barinda kugwa mu mutego w’ibyaha."
Dr. Murangira yongeyeho ko gutanga impano y’amafaranga ari uburenganzira bwa buri wese, ariko ko bigomba gukorwa mu buryo bwubahiriza agaciro k’ifaranga ry'igihugu, kandi bigakorwa byubahirije amategeko.
Ati:"Ushaka gutanga impano y’amafaranga rwose abikore mu buryo bwubahisha amafaranga y’igihugu. Gutanga impano ni uburenganzira bwa buri wese uko abyumva, ariko bikorwe mu buryo butagize ibyaha. Byumvikane neza RIB ntawe yabujije gutanga impano y’amafaranga, ariko bikorwe mu buryo bwubahisha ifaranga ry’igihugu."
Mu Ukuboza 2025, RIB yataye muri yombi abantu batanu bakurikiranyweho ibyaha byo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu.
Icyaha cyo kugayisha agaciro k'ifaranga ry'igihugu giteganywa n’ingingo ya 221 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rishingiye ku byaha n’ibihano.
Uhamijwe iki cyaha ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1), ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.
Like This Post? Related Posts