• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi David  Adeleke  wakunzwe  cyane nka  Davido yahishuye uko atagikunda  kujya kwishimishiriza mu tubyiniro nyuma yo  gushyingirwa n’umukunzi we Chioma Adeleke

Ibi  Davido  yabitangarije  mu kiganiro  The Long Form Podcast yavuze  ko  ubu uyu munsi  asigaye kumara igihe kinini  ari mu rugo n’umuryango we cyangwa akab ari kuvugana n’umugore  bonyuze  kuri Face Time mu gihe ari mu rugendo rwo hanze y’igihugu  aho kujya kwishimisha mu nzu z’Imyidagaduro.

Yagize ati gukundwa  cyane nkiri muto,kugira ubwisanzure ,Imbaraga nyinshi n’amafaranga byari  ibintu  ntitonderaga kuko  najyaga mu tubyiniro  buri munsi.

Yakomeje agira agira  ati” muri  iki gihe  sinkisohokera  mu tubyiniro cyangwa  inzu z’imyidagaduro na gatoya .maze  amezi abiri muri Nigeria  singeze  nsohoka hanze  y’urugo rwanjye .

Gusa ndishimye cyane kuko amasaha menshi yanjye nsigaye nyamara  muri Studio n’abo dukora nkatuma umutetsi w’umuhanga akatwokereza inyama n’andi mafunguro  atandukanye  tugakor akazi tugasangira  kugeza hagati ya saa cyenda z’ijo na Saa Kumi tukajya kuruhuka

Davido kandi yavuze ko kutajya mu tubyiniro bitakuyeho ko akomeza  kujya mu bitaramo  yatumiwe cyangwa  indi mihango isanzwe yabo bakorana .

Yasoje avuga ko ubu aha agaciro kenshi gusinzira no kumarana igihe kinini n'umuryango we kurusha  kujya kwishimisha mu tubyiniro

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments