• Imyidagaduro / ABAHANZI

Mu gitondo cyo kuri  uyu wa gatatu tariki  ya 04 Gashyantare 2026 nibwo  Umugangamuziki ukunzwe cyane hano  mu Rwanda Shema Arnold uzwi nka Dj Toxxyk  yaburanye  mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge  ku bujurire bw’umwanzuro wo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ahagana kw’isaha  ya Saa tatu n’igice nibwo Dj Toxxyk n’abandi bagororwa bari bageze  ku rukiko aho yagaragaye  yambaye imyenda isanzwe y’abagororwa bo mu Rwanda  ifite ibara  ry’iroza ndetse  n’amadosiye yiwe  ariko wagaragara nk’umuntu udashaka gufotorwa ubwo yavaga mu modoka

Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwamukatiye iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo ku wa 21 Mutarama 2026.b nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma acyekwaho icyaha.

Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwasanze kuba Dj Toxxyk yarireguye avuga ko ku cyaha acyekwaho cyo gukoresha ibiyobyabwenge yaragihakanye ndetse akavuga ko atabikoresha, ndetse akavuga ko mu bushinjacyaha atabyemeje, ari amaburakindi imbere y'urukiko kuko mu bugenzacyaha yabisinyiye ko abikoresha, agasobanura uko abikoresha n'igihe yatangiye kubikoreshereza.

Ku cyaha cyo guhunga nyuma yo guteza impanuka, urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko hari impamvu zikomeye zo gutuma afungwa iminsi 30 y'agateganyo kuko Akarere yakoreyemo impanuka atari ko yafatiwemo ndetse ko atigeze yitanga.

Ku cyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake, Dj Toxxyk aracyemera ndetse agasobanura uko byagenze.

Ku cyaha cyo kwanga gupimwa 'alcohol', urukiko rwasanze kuba hari amashusho amugaragaza ari mu kabari bitakwemezwa ko yakoresheje ibiyobyabwenge kereka habonetse ibindi bimenyetso bibigaragaza.

Kuri uyu wa 04 Gashyantare 2026, yaburanye asaba ko icyemezo cy'urukiko rw'ibanze cyateshwa agaciro hanyuma akarekurwa kuko atemeranya na raporo y'umudugudu yatanzwe kuko yakozwe we ari muri gereza ndetse ntiyanayisoma.

Ikindi ashingiraho ni uko icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake cyatewe nuko yakoze impanuka kandi itavuye ku bushake bwe.



Toxxyk yavuze ko yapimwe ibiyobyabwenge inshuro 3 ariko atigeze abona ibisubizo bityo atafungirwa icyo cyagha kuko hatagaragazwa ibimenyetso by'uko akoresha ibiyobyabwenge.

Yongeraho ko afite umwana mu rugo yitagaho bityo ashaka ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze akabona uko yita kuri uwo mwana ndetse n'ababyeyi be batuye mu Bubirigi barwaye

Umwunganizi we mu mategeko avuga ko bemera icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake bivuga ko nta mananiza ari gushyira ku rukiko kuko asobanura ko ari impanuka ikomeye yakozwe igahitana umuntu.

Yongeyeho ko mu gushyiraho amategeko, batekereje kuri icyo cyaha bashyiraho igihano cy'amande n'igifungo ikindi ubushinjacyaha ntabwo bwigeze bugaragaza ko hari irindi perereza bagiye gukora ku buryo yaba afunze.

Umwunganizi we mu mategeko yabwiye urukiko ko umuryango wa Toxxyk wasuye umuryango wa nyakwigendera hanyuma basaba imbabazi ndetse babasobanurira uko icyaha cyabaye hanyuma umuryango wa nyakwigendera utanga imbabazi.

Uyu mwunganizi yongeye gushimangira ko buri wese ufite umutima wa kimuntu yakumva ko kuba yaragonze ari ubwa mbere, yagira ubwoba akava ahabereye icyaha.

Ati: "Buri wese ufite umutima wa kimuntu wabyumva. Birumvikana ko batamusanze aho icyaha cyabereye ariko yari yabaye 'traumatize' ava ahabereye icyaha."

Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yavuze ko mu ibazwa rye hirengagijwe ingingo ya 29 y'itegeko nshinga, akaba yarimwe uburenganzira bwo kubazwa yishingiwe (afite abunganganizi mu mategeko).

Uyu mwunganizi avuga ko isakwa ryabaye ridakurikije amategeko nk'uko biteganywa n'ingingo ya 55 ndetse nyuma batanga raporo ivuga ko bahasanze urumogi kandi nta laboratwari n'imwe bagaragaza ko yasinye kuri iyo raporo ibyemeza ko ibyo bafashe ari urumogi.

Umwuganizi wa Toxxyk wa kabiri avuga ko raporo y'umukuru w'umudugudu atari ukuri kuko ari we wanditse ko basanze kwa Toxxyk amagarama abiri y’urumogi

Avuga ko bitumvikana ukuntu umukuru w'umudugudu amenya amoko y'urumogi. Ati: "Niba umukuru w'umudugudu afite laboratwari, byaba ari ukuri."

Yongeye kunga mu ijambo rya Maitre wa mbere ko iri saka ryabaye ridakurikije amategeko bityo rikwiye guteshwa agaciro. Ati: "Afitwe n'inzego z'umutekano, nizo zimubaza, nizo zimusatse, hanyuma bati 'Sinya aha ngaha'."

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibyaha Toxxyk akurikiranyweho uko ari 3, hari ibimenyetso by'uko yishe umuntu bidaturutse ku bushake kandi umushingamategeko yarashyizeho ko igihano cy'igifungo kigera ku myaka 2 batabyirengagiza kandi akaba yarishe umuntu uri mu mutekano wo mu muhanda.

Yongeye kuvuga ko CC TV Camera zigaragaza ko yari yanyoye ibisindisha, ari mu rukerera ataryamye, agasanga ibyo byose ari impamvu zikomeye zongerera ubukana iki cyaha.

Ku guhunga amaze gukora icyaha, Ubuhsinjacyaha bugaragaza ko mu ibazwa rye yabanje guca iwe, ajya ku Gisozi ari kumwe n'abandi bantu hanyuma bamugira inama yo kujya Uganda ariko we ajya ku kibuye.

Bugaragaza ko nta nama atari kugirwa n'abo yabanje gucaho ku Gisozi, akagira ubwenge bwo gushaka umutwara mu modoka ajya ku Kibuye, atari ubwoba ahubwo byari ugushaka gucika.



Ubugenzacyaha bwabajije Dj Toxxyk niba abazwa yunganiwe cyangwa yisubiriza, yemera kwisubiriza kandi batari kumuhatira gushaka umwunganira batazi ko afite ubushobozi bwo kumwishyura.

Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge, bavuga ko basanze iwe kandi nta bantu babana nubwo avuga ko hari abantu benshi bagendayo ariko uru rubanza atari mu mizi ngo bavuge byose.

Kubyo kuba afite umwana n'ababyeyi barwaye, umushinjacyaha yavuze ko kuba afite umwana n'abandi bose bafunze bafite abana kandi ko gukora icyaha bitatuma udahanwa kubera ko afite umwana.

Umwuganizi wa Toxxyk yasubije umushinjacyaha ko trauma ntaho itakujyana.  Ati "Niba ubushinjacyaha bwemera ko yari afite ubwoba, kubera iki bivuguruza? Ushobora kugira trauma ikakujyana Kicukiro, ikagukurayo ikujyana ku Gisozi ikanakujyana Karongi."

Mbere yo gupfundikira urukiko, mucamanza yabajije ubushinjacyaha yabajije umwuganizi wa Dj Toxxyk icyo batemera kuri raporo y'isaka avuga ko muri raporo handitsemo ko yasatswe ku wa 21 Ukuboza 2025 kandi yarasatswe ku wa 22 Ukuboza 2025.

Umwanzuro w'urubanza rwa Dj Toxxyk  ruzasomwa ku tariki 09/02/2026 saa cyenda z'amanywa.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments