• Amakuru / MU-RWANDA


Mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kigali, ubwo umuriro wagendaga ugaruka mu ijoro ryo ku wa 03 Gashyantare 2026 haje kuba inkongi y'umuriro ku nzu y'umuturage wo mu kagari ka Nyabugogo biturutse kuri Buji abana be bane bacanye igafata kuri matela ibyaje gutuma abana batatu muri bane bari bari muri iyo nzu bashya bagakongoka.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa wa Gatare, mu Kagari ka Nyabugogo, mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 03 Gashyantare 2026.

Amakuru avuga ko abana bitabye Imana bari mu kigero cy’imyaka ine n'itandatu (4-6) ibyo byago bikaba byabaye ababyeyi bose b’abo bana bakiri mu kazi, aho umwe yari mu bikorwa by’ubucuruzi undi ari mu mahanga muri Kenya.

Uretse abo bana batatu bitabye Imana n'inzu yose yahiye irakongoka ku buryo nta kintu na kimwe baramuyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Rwikangura Jean, yemeje aya makuru, avuga ko kugeza ubu uyu muryango washakiwe aho ucumbikirwa .

Yagize ati:"Turi kubatabara bisanzwe kandi twabashakiye aho baba bakinze umusaya. Ikindi ni ugushaka uko bakomeza ubuzima."

Rwakana yakomeje asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi bakagira amakenga mu gihe bakoresha ibikoresho bimwe na bimwe bishobora kuba intandaro y'inkongi.

Ati:"Dusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, ibindi ni ukwirinda inkongi, birinda bimwe mu bikoresho twifashisha nk’amabuji. Niba hari abana, umuntu akamenya ko akwiye kwita ku bana, yirinda gukoresha ibikoresho bishobora kuba byatera inkongi."

Kugeza ubu imirambo y'abo bana bahitanywe n'inkongi yahise ijyanywa gukorerwa isuzumwa mu Bitaro bya Kacyiru mbere y'uko ishyingurwa.

Iri sanganya ryabaye mu gihe ku mugoroba wo ku wa Kabiri, mu bice bitandukanye by'Igihugu, umuriro wagendaga ubara, ukagenda wongera ugaruka, bikavugwa ko byaba ari byo byabaye intandaro y'iyo nkongi nubwo iperereza ry’ibanze rigaragaza ko iyo nkongi yatewe na buji yari yacanywe kubera ibura ry’uwo muriro.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), igaragaza impungenge z’uko inyubako nyinshi zifatwa n’inkongi ariko ugasanga nta bwishingizi zifite.

Imibare ya MINEMA igaragaza ko mu 2023, inyubako 228 zibasiwe n’inkongi z’umuriro.

Guhera muri Mutarama kugeza mu Ukwakira muri uwo mwaka, mu Mujyi wa Kigali ni ho hibasiwe cyane kubera ko inkongi zabaye muri ayo mezi 10 zihariye 64% by’izabaye mu gihugu hose.

Intara y’Iburasirazuba ni yo yaje ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini w’inkongi ku kigereranyo cya 17%, mu Majyepfo hagaragara umubare muto w’inkongi ku kigereranyo cya 4,4%.

Mu kwezi kwa Kanama 2023 ugereranyije n’andi mezi, ni ho hagaragaye umubare munini w’impanuka zaturutse ku nkongi z’umuriro zingana na 46 mu gihe ahagaragaye inkongi nke hari muri Werurwe, ahagaragaye 12.

Hagati ya Kamena na Kanama 2024 izindi nyubako 87 zibasiwe n’inkongi, abenshi muri ba nyirazo batazifitiye ubwishingizi.

Ibi byatumye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA), gikora ubugenzuzi bugamije kumenya uko inyubako hirya no hino mu gihugu zishingiwe.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments