• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje zohereje itsinda rito ry’abasirikare bakuru muri Nigeria.

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zishinzwe Afurika (AFRICOM), iki gikorwa cyakurikiye inama yabaye hagati y’abayobozi ba Amerika na Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, mu mpera z’umwaka wa 2025. Kigamije gushimangira ubufatanye mu guhangana n’ikibazo cy’iterabwoba muri Afurika y’Iburengerazuba.”

Mu mezi ashize, Donald Trump yagaragaje ko afite inyota yo gukurikiranira hafi ibibera muri Nigeria, by’umwihariko ku bijyanye n’umutekano n’ubwisanzure bw’amadini muri icyo  gihugu.

 Perezida wa Amerika yavuze ko abakirisitu bahohoterwa muri icyo gihugu, amagambo yahakanywe n’abayobozi ba Nigeria

Mu kwezi k’Ukuboza gushize, Perezida wa Amerika yemereye ingabo z’igihugu cye kugaba ibitero byo mu kirere mu mugambi  wo kurwanya  ibikorwa by’iterabwoba  muri Leta ya Sokoto, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Nyuma y’ibyo biteroTrump yongeyeho ko hari n’ibindi bikorwa bya gisirikare bya Amerika bishobora gukurikiraho muri Nigeria.

Kuva icyo gihe, Nigeria yashyizwe ku rutonde rw’ibihugu bifatwa nk’“ibiteye impungenge zikomeye,” urutonde rushyirwaho ibihugu bishinjwa guhonyora ubwisanzure bw’amadini bitewe n’imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame ya kisilamu ihora ishimuta abagize idini y’abakirisitu mu bice bitandukanye by’icyo gihugu .

Icyakora, ihohoterwa rikomeje kwibasira Nigeria ni ikibazo gifatika kandi kigira ingaruka ku baturage bose muri rusange, hatitawe ku idini.

Mu myaka igera kuri 20 ishize, Nigeria ibangamiwe  n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro irimo Boko Haram n’umutwe wiyita uwa Leta ya Kisilamu muri Afurika y’Iburengerazuba (ISWAP).

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments