Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bugiye gutangira kwakira no kwandikisha Abanyarwanda bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda no mu Mutwe w’Inkeragutabara (Reserve Force) ku rwego rw’abasirikare bato n’abagize uwo mutwe.
Kwamamaza abaziyandikisha bizatangira tariki ya 23 Gicurasi kugeza
ku ya 01 Kamena 2026, aho abazuzuza ibisabwa bazajya biyandikisha ku rwego
rw’uturere n’imirenge.
Mu bisabwa ku bifuza kwinjira mu gisirikare harimo kuba ari
Umunyarwanda, kuba afite ubuzima buzira umuze, kuba yararangije amashuri nibura
yisumbuye (S3 kuzamura), kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25, kuba
atarakatiwe n’inkiko no kuba afite imyitwarire myiza.
Abifuza kujya mu Mutwe w’Inkeragutabara bo basabwa kuba barangije
amashuri yisumbuye (A-Level) nibura, mu gihe abafite impamyabumenyi za Kaminuza
cyangwa iza IPRC bemerewe kugeza ku myaka 26, naho abafite impamyabumenyi mu
buganga, amategeko cyangwa engineering bemerewe kugeza ku myaka 27.
Abaziyandikisha bazasabwa ibyangombwa birimo indangamuntu, kopi
z’impamyabumenyi, icyemezo cy’imyitwarire gitangwa n’ubuyobozi bw’umurenge
ndetse n’icyemezo cy’uko batakatiwe n’inkiko.
Ibizamini by’ijonjora bizatangira tariki ya 02 Kamena kugeza ku ya
17 Kamena 2026 mu turere dutandukanye tw’igihugu, birimo Kigali, Intara
y’Amajyaruguru, Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba.