AfroBasket: U Rwanda rusezerewe na Nigeria imbere ya Perezida Paul KAGAME

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-04 09:24:38 Imikino

Ku wa Kane, tariki 3 Kanama 2023 muri BK Arena, Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yasezereye iy’u Rwanda iyitsinze amanota 79-48 bituma igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kane yikurikiranya.

Mu bafana benshi bari buzuye iyi nyubako y’imyidagaduro barimo na Perezida Paul Kagame, umukobwa we Ange Kagame n’abuzukuru be.


Muri rusange, Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yatangiye neza uyu mukino, inatsinda amanota menshi cyane mu gihe abakinnyi b’u Rwanda bagorwaga cyane no kwinjira ngo batsinde amanota kubera ingano y’abo bari bahanganye.

Amy Okonkwo yakomeje gutsinda amanota menshi cyane bityo Nigeria isoza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 44 kuri 18 y’u Rwanda.


U Rwanda rwinjiye mu Gace ka Gatatu igihunga cyashize Destiney Promise Philoxy atangira gutsinda amanota.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Dr Cheikh Sarr, yagezeho abona ko kwinjira ngo abakobwa be batsinde amanota bigoye, batangira gushaka amanota atatu.

Janai Crooms Robertson yatangiye gufatanya na Philoxy gutsinda amanota menshi.

Aka gace karangiye u Rwanda rwatsinze Nigeria amanota 17-14 ariko Nigeria ikomeza kuyobora umukino n’amanota 58 kuri 35 y’u Rwanda.

Okonkwo yakomeje kugora bikomeye abakinnyi b’u Rwanda mu buryo wabonaga nta gisubizo na kimwe cyo kumuhagarika gihari.

Butera Hope na Robertson bakomeje gutsinda amanota ariko ntagire icyo ahindura kubera ikinyuranyo Nigeria yari yashyizemo.

Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yatsinze iy’u Rwanda amanota 79-48 iba ikipe ya mbere igeze ku mukino wa nyuma muri iri rushanwa ry’uyu mwaka.

Nigeria izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Sénégal na Mali ku mukino wa nyuma kuwa Gatandatu, tariki ya 5 Kanama 2023.


Related Post